{Umuyobozi w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare (UCI) yashimiye Ndayisenga Valens uko yakoresheje amahirwe yahawe yo guhugurirwa mu kigo cyabo akandika amateka nk'Umunyarwanda wa mbere wegukanye Tour du Rwanda 2014.}

Brian Cookson, umuyobozi wa UCI yagombaga gutangiza Tour du Rwanda 2014 urugendo rusubikwa ku munota wa nyuma kubera uburwayi bw’umugore we, yandikiye Ndayisenga Valens amushimira kuba yarabaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye isiganwa ry’amagare, Tour du Rwanda kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009.

Mbere yo kwitabira iri siganwa, Ndayisenga yabanje guhugurwa no gukorera imyitozo mu kigo cya UCI, Aigle, kiri mu Busuwisi nubu bakaba baramutumiye kongera gutyaza ubumenyi mu gutwara igare.

Mu Busuwisi: Ndayisenga Valens (uwa kabiri) na Brian Cookson, umuyobozi wa UCI
Mu Busuwisi: Ndayisenga Valens (uwa kabiri) na Brian Cookson, umuyobozi wa UCI
Nyuma yo guhugurirwa no kwitoreza mu kigo cya UCI, Ndayisenga Valens yabaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye Tour du Rwanda
Nyuma yo guhugurirwa no kwitoreza mu kigo cya UCI, Ndayisenga Valens yabaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye Tour du Rwanda

Cookson yagize ati “ Ibyo wagezeho bivuze byinshi kuri njye, ndizera ko amezi wamaze mu Busuwisi yagufashije kongera imbaraga n’ubumenyi byatumye ugera ku musaruro ushimishije.”

Nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda, Ndayisenga Valens ni uwa 6 muri Afurika, uwa kabiri mu batarengeje imyaka 23 inyuma y’Umunyamaroc Mraouni Salaheddine wegukanye ibihembo bibiri by’umunsi muri Tour du Rwanda, Muhanga-Rubavu n’umunsi wo gusoza.

Hadi Janvier ni uwa 16, Nsengimana Jean Bosco 21.

Michael Brian Cookson yatorewe kuyobora UCI muri Nzeli 2013, yabanje kuba umuyobozi w’uyu mukino mu Bwongereza kuva mu 1997-2013, yakoraga adahembwa iki gihugu gitwara kabiri Tour de France, imidali 15 ya zahabu mu mikino olimpiki na 28 ya paralimpiki (abafite ubumuga).