Ku Cyumweru, tariki ya 12 Werurwe 2023, ni bwo hasojwe irushanwa ryatangiye tariki 8 Werurwe, riba ku bufatanye bw’Umuryango Ingenzi Initiative n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF).

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abari n’abategarugori basanzwe bakina uyu mukino ndetse n’abashya bifuza kuwukina ariko bakabura aho babitangirira.

Mu babigize umwuga, Tuyishime Sonia usanzwe ukinira Ikipe y’Igihugu, yatsinze Niyonshima Clenia, ahita yegukana iri rushanwa.

Tuyishime yavuze ko gukina Tennis bidakwiye gutera ipfunwe abagore. Ati “Iyi mikino mu rwego rwo gukundisha abagitangira, bagomba kumva ko na bo bishoboka ko bawukina nk'umwuga.”

Yakomeje agira ati “Benshi bumva ko iyo uwukinnye uba uzana imfundiko ariko ushobora no kuba mwiza uwukina. Ni ibyishimo kuri njye, gusa ndasaba abaritegura ko barishyiramo imbaraga ku buryo ryajya ryitabirwa n'umubare wisumbuyeho.”

Ku Cyumweru hakinwe imikino ya ½ ndetse n’iya nyuma, aho Dusabe Djamila yatunguranye akagera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’umukino yumvaga ko atawugenewe.

Kuri uyu mukino yahuye n’Umunya-Kenya Lorena Mwangi, ari na we wamubujije kwegukana igikombe. Nubwo atagitwaye ariko yakunze umukino ndetse anifuza ko yakomeza kuwukina mu gihe yahabwa amahirwe.

Yagize ati “Ndi umwiga muri Tennis, ntabwo mbimenyereye, ariko ntaratangira kuyikina no mu mikino natekerezaga ntirimo kuko numvaga ko hari abo ugenewe. Nsanze nta muntu utawushobora. Hitabiriye abakinnyi benshi ariko kuba nageze ku mukino wa nyuma ni ikintu gikomeye cyane.”

Ndugu Philbert washinze Ingenzi Initiative yatangaje ko iri rushanwa rigamije by'umwihariko gufasha igitsinagore kwitinyuka no kumva ko na bo bakina Tennis ikabageza ku rwego rwabatunga.

Ati “Ryashyizweho rigamije gufasha igitsinagore n'urubyiruko by'umwihariko. Dukora ibikorwa birimo kwihangira imirimo by'umwihariko binyuze muri siporo kuko ni kimwe mu bitunze benshi, bityo nabo banyuze muri Tennis bikaba byabafasha kwiteza imbeze.”

Yashishikarije abayobozi bagenzi be kubahiriza ihame ry’uburinganire muri siporo kuko henshi usanga ritubahirizwa nk’uko bikorwa mu zindi nzego.

Ati “Mu mukino wa Tennis ubona ko ufite intege nke mu cyiciro cy'abagore hano mu Rwanda ugereranyije n'abagabo, gusa uko iminsi izajya ijya imbere bazazamuka. Mu rwego rwa siporo, turifuza ko nk'uko Igihugu cyashyize imbere ihame ry'uburinganire, iri hame ryanakwizwa hose muri Siporo z'imbere mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Mu miyoborere ubona ko harimo icyuho, aha naho twifuza ko 30% yakubahirizwa, kuko abenshi mu bayobozi b'amashyirahamwe anyuranye ya siporo imbere mu gihugu usanga iri hame bataryubahiriza”.

Iri rushanwa ryitabiriwe n'abakinnyi 20 barimo 16 batabigize umwuga n'abakinnyi bane babigize umwuga. Ryakinwe abakinnyi bakina bafatanyije (Doubles) n'umukinnyi ku giti cye (Singles).

Ku nshuro ya mbere akinnye Tennis, Dusabe Djamila yageze ku mukino wa nyuma
Ku nshuro ya mbere akinnye Tennis, Dusabe Djamila yageze ku mukino wa nyuma
Umunya-Kenya Lorena Mwangi yitwaye neza ku mukino wa nyuma
Umunya-Kenya Lorena Mwangi yitwaye neza ku mukino wa nyuma
Niyonshima Clenia yatsindiwe ku mukino wa nyuma
Niyonshima Clenia yatsindiwe ku mukino wa nyuma
Lorena Mwangi ashyikirizwa igikombe na Ndugu Philbert uhagarariye irushanwa
Lorena Mwangi ashyikirizwa igikombe na Ndugu Philbert uhagarariye irushanwa
Dr Richard uri mu bayobora Tennis ya Kicukiro ni we wahembye Niyonshima Clenia
Dr Richard uri mu bayobora Tennis ya Kicukiro ni we wahembye Niyonshima Clenia
Abakinnyi 20 bitabiriye Irushanwa ‘International Women’s Day Tennis Competition 2023'
Abakinnyi 20 bitabiriye Irushanwa ‘International Women’s Day Tennis Competition 2023'