Ni amarushanwa yateguwe ku bufatanye na COGEBANQUE na Skol.
Bayingana Aimable, umuyobozi w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) yavuze ko aya marushanwa azajya aba nibura muri buri kwezi mu rwego rwo gukomeza guha umwanya abakinnyi batajya mu marushanwa mpuzamahanga.

Yagize ati “ Ni amahirwe kubatajya mu ikipe y’igihugu,batabopna amarushanwa menshi kandi n’abo muri Team Rwanda nibaba bahari bazajya bakinira mu makipe yabo.”
Bayingana yavuze ko ni umukinnyi usanzwe ukina udafite ikipe yemerewe gusiganwa.
Muri Rwanda Cycling cup hazatangwa ibihembo bya miliyoni 8 FRW, hatangwa ibihumbi 800 kuri buri siganwa.
Hazahembwa abakinnyi 20 baje imbere kuri buri siganwa, uwa mbere ahabwe ibihumbi 100 FRW, uwa 20 abone ibihumbi 10 FRW.
Mu batarengeje imyaka 23 hazajya hahembwa batanu ba mbere, uwa mbere ahabwe ibihumbi 60 FRW uwa gatanu abone ibihumbi 10 FRW.

Mujyambere Louis de Monfort, umuyobozi w’ubucuruzi muri COGEBANQUE yavuze ko bahisemo gutera inkunga iri siganwa kuko amagare amaze kuba kimwe mu biranga u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati “Tubona ko ibintu byiza bigerwaho ari uko byateguwe. Tour du Rwanda mu 2014 yatwawe bwa mbere n’Abanyarwanda bitewe n’uko yateguwe neza."
COGEBANQUE na Skol ni abaterankunga ba Tour du Rwanda isiganwa rya nyuma rya 2015 mu magare rizaba mu Ugushyingo mu gihe Team Rwanda ishobora kwitabira Tour du Cote d’Ivoire na Prix Chantal Biya mbere y'aho

Gahunda ya Rwanda Cycling cup 2015
{Tariki ya 4 Mata 2015}: Kivu Race : Muhanga – Rubavu
{Tariki ya 2 Gicurasi 2015}: Race to Remember : Kigali – Rwamagana
{Tariki ya 27-28 Kamena 2015} : National Championship
27/6 – Contre la montre
28/6 Huye – Kigali
{Tariki ya 11 Nyakanga 2015}: Race for Culture : Nyamagabe – Nyanza
{Tariki ya 1 Kanama 2015}: Northern Circuit: Rubavu – Musanze
{Tariki ya 22 Kanama 2015}: Western Circuit: Muhanga – Karongi
{Tariki ya 12 Nzeri 2015} : Tour de Kigali
{Tariki ya 17-18 Ukwakira 2015 }
{Tariki ya 24-25 Ukwakira 2015 }
FERWACY ivuga ko itaramenya aho aya masiganwa yombi ategura Tour du Rwanda azakinirwa kuko bazakoresha imihanda bazakiniramo.




Ibitekerezo 0