{Mu gihe kuri uyu wa Gatanu hatangira isiganwa ry’imodoka, Rally des Mille Collines, Umunyarwanda Kwizera Claude n’Umurundi Bukera Valery barahatanira ikamba ryo gusiganwa mu modoka mu Rwanda mu 2014 agasimbura Giancarlo Davite.}
Mbere yo gukina iri siganwa, Kwizera Claude akurikiye mu manota Umurundi Bukera Valery mu masiganwa atandatu ashize. Muri Memorial Gakwaya yabereye i Huye na Rally de Ngozi y'i Burundi, yamusize umunota n’amasegonda, afite icyizere cyo gukuramo ibyo bihe akegukana ku nshuro ya mbere ikamba ryo gusiganwa mu Rwanda.
Kwizera avuga ko yateguye neza imodoka ngo atsinde iri rushanwa, yemeza ko azi neza uwo bahanganye, yiteguye gukosora amakosa yakoze mu masiganwa abiri aheruka yamugwa mu ntege.



Yagize ati “I Butare [Memorial Gakwaya] nagize ikibazo cy’imodoka, ubu narayiteguye ifite ibyangombwa byose. I Ngozi [Bukera] yandushaga imihanda nanjye ndi mu Rwanda ndayizi.”
Kwizera wabaye uwa kabiri muri Memorial Gakwaya avuga ko arusha Bukera imodoka nziza, Subaru N12 akimera ko amurusha ubunararibonye. Bukera akoresha Subaru Imprezza.
Kwizera ati “Murusha imodoka, andusha ubunararibonye ariko nakoze amahugurwa yo gutwara i Burayi kandi ndi gukinira mu rugo.”



Rally des Mille collines yatewe inkunga na COGEBANQUE iritabirwa n’imodoka 16 zirimo 6 zo muri Uganda, 2 z'i Burundi naho 8 ni izo mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu, abasiganwa baratangira saa munani i Gahanga (mu karere ka Kicukiro) mu kibuga kimenyerewe ku masiganwa y’imodoka aho abazireba baba bazitegeye, basoze saa kumi n’ebyiri.
Kuwa Gatandatu, abasiganwa bazakinira mu mihanda ya Kawangire, Gakenke na Rukara. Biteganyijwe ko bazakora intera ya Km 184.
Mu 2013, Giancarlo Davite yegukanye iri siganwa ryabereye mu karere ka Bugesera, anahabwa ikamba ry’umukinnyi mwiza mu Rwanda gusiganwa mu modoka mu 2013.


Gakwaya Christian, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abasiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC) avuga ko bashyize iri siganwa mu karere ka Gatsibo mu rwego rwo kwegereza abaturage uyu mukino.
Gakwaya ati “Twageragezaga impande zose z’igihugu, [Gatsibo] hari imihanda myiza kandi ni mu uuryo bwo kwegereza umukino abaturage.”
Uretse Sylvia Vindevogel ufasha Giancarlo Davite gusiganwa (copilote), muri iri siganwa harimo umugore uvuye Uganda witwa Leira Irene Buck Mayanja we utwara.

Ibitekerezo 0