{Giancarlo Davite ukina ku byangombwa by’Umunyarwanda niwe wegukanye umwanya wa mbere k’umunsi wa mbere wa Rallye des Mille Collines, isiganwa ryabereye i Gahanga mu karere ka Kicukiro ritewe inkunga na COGEBANQUE.}

Giancarlo Davite afatanyije na Slyvia Vindevogel baterwa inkunga na COGEBANQUE bari baritwaye mu 2013, basize Bukera Valery w’i Burundi amasegonda 9 aho bazengurukaga bitegeye abafana inshuro ebyiri.

Ku nshuro ya mbere bazenguruka, Giancarlo yakoresheje umunota n’amasegonda 53 naho Bukera wamukurikiye amusiga amasegonda 3.

Mbere yo kujya Kawangire, Giancarlo yasize Bukera wa kabiri amasegonda 9
Mbere yo kujya Kawangire, Giancarlo yasize Bukera wa kabiri amasegonda 9
Giancarlo yazengurutse kabiri asiga bagenzi be 14 bakinanaga
Giancarlo yazengurutse kabiri asiga bagenzi be 14 bakinanaga

Elefterios Mitraros akoresha iminota ibiri n’amasegonda 3, Kalula Sultan akoresha iminota ibiri n’amasegonda ane.

Gakwaya Claude yabaye uwa kane asiganwe iminota ibiri n’amasegonda 5, Kwizera Claude wari uwa kabiri mbere y’isiganwa ahanganye na Bukera yakoresheje 2’13”.

Leila Irene Blick, umugore ukomoka muri Uganda uri gusiganwa akoresha 3’08”.

Ku nshuro ya kabiri nabwo Giancarlo yabasize akoresha 1’50” akurikirwa na Bukera wa 1’56”.

Ku rutonde rusange rw’umunsi wa mbere, Giancarlo Davite & Slyvia Vindevogel bakoresheje iminota 3 n’amasegonda 43 bakurikirwa na Bukera Valery & Khetia Nital 3’52”.

Kuri uyu wa Gatandatu barasiganwa mu karere ka Gatsibo mu muhanda Kawangire-Gakenke-Rukara banyuramo inshuro enye.

Abayobozi ba COGEBANQUE bakurikirana isiganwa i Gahanga
Abayobozi ba COGEBANQUE bakurikirana isiganwa i Gahanga

Uko abandi bakurikiranye

3. Kalula Sultan & Massoud Fahad 4’06”

4. Elefterios Mitraros & Paolo Paganin 4’07″

5. Gakwaya Jean Claude & Mugabo Claude 4’07″

6. Kwizera Claude & Christophe Dusquene 4’14″

7. Adam Rauf Essa & Nsamba Aaron 4’21″

8. Kabega Mussa & Sirwomu Roger 4’23″

9. Kayizzi Godfrey & Mulindwa Uarban 4’34”

10. Busuulwa Fred & Mawanda Akim 4’42”

11. Cyatangabo Ange Francois & Tuyishime Regis 4’46”

12. Waligo Ismael & Ssebina Muhando 4’47”

13. Semana Genese & Hakizimana Jacques 5’09”

14. Leila Irene Blick & Mugambwa Anthony 5’21”

15. Nshuti Victor & Rwigara Anne 10’00”