Iri siganwa rya kane mu 10 azaba muri uyu mwaka yatewe inkunga na COGEBANQUE ryatangiranye abakinnyi 44 ariko mu ntangiriro Ruhumuriza Abraham wa CCA yagize ikibazo cy’igare naho Uwizeye Claude wa Les Amis Sportifs aragwa.
Igihembo cya mbere k’umukinnyi wa mbere usohoka mu murenge wa Kitabi cyatwawe na Hakuzamana Camera wa Benediction gitanzwe n’abaturage b’uyu murenge.
Hadi Janvier watwaye isiganwa rya kabiri “Race to remember” bajya i Rwamagana yavuye mu gikundi aragenda aba uwa mbere mu mujyi wa Nyamagabe atwara igihembo cya mbere nacyo cyari cyatanzwe n’abaturage.





Uyu watwaye inshuro ebyiri agace kabanza ka Tour du Rwanda mu 2013 na 2014 yayoboye isiganwa wenyine atwara igihembo cya kabiri k’umukinnyi wa mbere winjiye mu karere ka Huye cyatanzwe na D-Y Solution.
Hadi yatanze bagenzi be kuri gare ya Huye atwara igihembo cya gatatu cyatanzwe na Horizon Express akomeza urugendo rujya i Nyanza wenyine.
Hadi avuga ko kuba umuhanda warimo uduce tuzamuka byamugoye, byatumaga akoresha imbaraga cyane ahatambika ngo akomeze kongera intera.
Mbere yo gutwara igihembo cya nyuma cyari cyatanzwe n’abaturage cyo kugera bwa mbere mu mujyi wa Nyanza, Hadi yari yashyizemo intera y’iminota ine ku gikundi cyamukurikiye maze abatanga kuzenguruka.





Kuzenguruka byatangiriraga ku gace k’umuhanda w’amabuye bakanyura kuri ILDP bajanyura kuri Dayenu Hotel n’imbere y’akarere ka Nyanza.
Mbere y’uko Hadi azengurika bwa mbere, Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa kabiri uvuye mu gikundi aramukurikira abandi bagendera hamwe.
Amategeko agenda iri siganwa ry’uruziga (circuit) ni uko uwa mbere ayo agusanze mu nzira uvamo, ibi byatumye abasaga 20 bakuramo amagare yabo, Hadi Janvier yegukana igihembo gikuru.
Hadi yagize ati “ Dutangira isiganwa numvaga mfite imbaraga, mfata umwanzuro wo kuva mu gikundi mbona ntawunkurikiye njya gutsinda.”



Aleluya Joseph wabaye uwa mbere bajya i Rubavu yabaye uwa kane naho Biziyarenye Joseph wari wabaye uwa mbere muri shampiyona yabaye uwa gatatu avuga ko yari yizeye gufatanya na Ruhumuriza kuvamo kare bimuca integer.
Yagize ati “ Byari bigoye gukina ndi umwe mu ikipe ya Benediction kandi umuhanda wangiritse ni kimwe mu byatugoye uyu munsi.”
Nsengimana Jean Bosco niwe wabaye uwa mbere mu bari munsi y’imyaka 23 naho Mugisha Samuel atwara igihembo cy’ingimbi.
Muri aya masiganwa, COGEBANQUE umuterankunga wa Rwanda cycling cup bari kumurikira Abanyarwanda ko bari gutanga amakarita azwi nka MasterCard afasha umuntu kubikuza amafaranga ari hanze y’u Rwanda.
Aleluya Joseph yatwaye Kivu Race, Hadi Janvier yegukana Race to Remember, Ndayisenga Valens aba uwa mbere gusiganwa umuntu ku giti cye na Biziyaremye Joseph atwara shampiyona.
Isiganwa rya gatanu rizaba tariki ya 1 Kanama 2015 abasiganwa bave i Musanze bajye Rubavu, Northern Circuit.




{Urutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere muri Race for Culture}
1. Hadi Janvier – Benediction club 2h47’23”
2. Nsengimana Jean Bosco – Benediction club 2h48’00”
3. Biziyaremye Joseph – Cine Elmay 2h51’28”
4. Aleluya Joseph – Les Amis Sportifs {ibihe bimwe}
5. Byukusenge Patrick – Benediction club
6. Bintunimana Emile – Benediction club
7. Bukusenge Nathan – Benediction club
8. Twizerane Mathieu – CCA
9. Hakuzimana Camera – Benediction club
10. Mugisha Samuel – Benediction club















Ibitekerezo 0