Breen w’imyaka 24, yavuze ko umukomiseri w'umugore muri Shampiyona y’u Bwongereza yabaye ku Cyumweru, yamubwiye ko ikariso (umwambaro wa bikini) yari yambaye, yari “nto cyane kandi imugaragaza”.
Uyu mukinnyi usimbuka intera ndende, yavuze ko yababajwe no kubwirwa aya magambo kandi adashaka ko bizaba kuri bagenzi be.
Ati “Byarandakaje mu kuri kandi si byo. Ntibakwiye kuvuga ku byo dushobora n’ibyo tudashobora kwambara.”
Breen yegukanye umudali wa Zahabu muri Shampiyona y’Isi ya 2015 mu gusiganwa 4x100m ndetse no mu 2015 mu gusimbuka intera zo mu cyiciro cya T38.
Yavuze ko amaze igihe yambara uyu mwambaro ahabwa n’umuterankunga we kandi nta handi yari yarigeze ahurira n’ikibazo kubera kuwambara.
Ati “Nabyambaye imyaka icyenda, nta kibazo nigeze ngira kandi tugomba kumva tumeze neza bitewe n’ibyo twambaye.”
Yakomeje agira ati “Tuba dushaka kwambara imyenda yoroshye mu gihe turi kurushanwa, ku buryo twumva itadutega kandi tukumva tumeze neza. Tugomba kwambara ibyo dukwiye kwambara.”
Here something I felt like sharing that’s happened to me today at my competition @EnglandAthleticpic.twitter.com/QlYfPDmxEV
— oliviabreen (@BreenOlivia) July 18, 2021
Olivia Breen wegukanye umudali wa Bronze mu Mikino Paralempike yabereye i Londres mu 2012, azitabira imikino izabera i Tokyo mu kwezi gutaha.
Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Bwongereza ryatangaje ko rigiye gukora iperereza ku byatangajwe n’uyu mukinnyi.






Ibitekerezo 0