Uyu munya-Serbie yakuwe ku butaka bw’iki gihugu mu 2022, ubwo yangaga kubahiriza amabwiriza agenga ikumira ry’icyorezo cya Covid-19, harimo no gufata urukingo rwayo.

Djokovic yahagarikiwe VISA mu gihe kingana n’imyaka itatu, ariko mu Ugushyingo kwa 2022, yongera gukomorerwa ahabwa uburenganzira bwo kugaruka muri Ausralie.

Mbere yo gutangira iri rushanwa, akigera mu gihugu yahishuye ko atazigera yibagirwa ibihe bibi yagize ubwo yashyirwaga mu kato, akanirukanwa muri Australie kubera kwanga gufata urukingo rwa Covid-19.

Ntibyatinze we n’umunya-Canada Vasek Pospisil bafatanya umukino wa mbere, bakinnye na Tomislav Brkic afatanyije na Gonzalo Escobar.

Djokovic na mugenzi we bawutsinzwe amaseti 2-1. Iya mbere yarangiye ari 4-6, iya kabiri iba 6-3 naho iya gatatu nayo bayitsindwa 10-5.

Uyu mukinnyi umaze gutwara Grand Slam inshuro 21, nubwo yatsinzwe ariko yeretswe urukundo n’urugwiro n’abakunzi b’uyu mukino baje kongera kumushyigikira.

Nta yindi ntero yari muri stade akinjira, usibye “Novak, Novak”.

Djokovic uri ku mwanya wa gatanu ku Isi muri uyu mukino, yasohotse nyuma y’abandi mu kibuga kubera gufata amafoto n’abafana ndetse anabasinyira ku myenda, byagaragazaga ko bakumburanye.

Djokovic ufite imyaka 35 yavuze ko atagomba kugereranywa n’abarwanya gahunda za Leta zo gufata inkingo, gusa ko ashyigikiye uburenganzira bw’umuntu ku giti cye bwo kwihitiramo gufata cyangwa kudafata urukingo.

Uyu mugabo ari gukina amarushanwa ya Adelaide International, yitegura irushanwa rye rya mbere rikomeye muri uyu mwaka “Australian Open” rizatangira tariki ya 16 Mutarama 2023.

Abakunzi ba Novak Djokovic bari banze ko asohoka
Abakunzi ba Novak Djokovic bari banze ko asohoka
Abantu bari benshi banze ko Novak Djokovic asohoka atabasinyiye ku myenda
Abantu bari benshi banze ko Novak Djokovic asohoka atabasinyiye ku myenda
Novak Djokovic na mugenzi we Vasek Pospisil bari bafite akanyamuneza nubwo batsinzwe
Novak Djokovic na mugenzi we Vasek Pospisil bari bafite akanyamuneza nubwo batsinzwe
Umwana muto yishimiye gusinyirwa ku gapira na Novak Djokovic
Umwana muto yishimiye gusinyirwa ku gapira na Novak Djokovic