{Abakina umukino wa Skate mu Rwanda baratangaza ko n’ubwo bawukunda ariko kugeza ubu babuze aho babarizwa kuko nta shyirahamwe bagira rizwi na Minisitiri ifite imikino mu nshingano zayo ndetse batorohewe n'imiterere y'u Rwanda.}

Nk’uko bitanganzwa na Mugenzi Enock umwe mu bakina uyu mukino, ngo bifuza ko uyu mukino na wo wagira aho ubarizwa kugira ngo babashe gutera imbere ndetse no kumenyekana nk’uko bimeze ku yindi mikino ikinirwa mu Rwanda.

N'ubwo ariko aba bakinyi batagira ihuriro babarizwamo, ntibibabuza gukina kuko no ku itariki 5 Gicurasi 2012 ikipe ikorera imyitozo ku Kimisagara kuri “Maison de jeunes” yatumiwe mu marushanwa mu gihugu cya Uganda.

Ngo byarabagoye kuko nta mikoro bari bafite, byabaye ngombwa ko abakinnyi bonyine bisakasaka kugira ngo bitabire amarushanwa nk’uko Mugenzi yakomeje abitangariza IGIHE.

Yongeyeho ati ”N'ubwo dufite ikibazo cy’amikoro, turitegura kwerekeza mu gihugu cya Kenya, kuko dufite ubutumire mu marushanwa y'ibihugu bigize umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba”.

Uretse kuba bakora siporo igirira umubiri akamaro, abakina uyu mukino ngo bashobora kubona amafaranga aturutse mu kwamamariza amasosiyeti mu Rwanda nka MTN na Tigo, hakaba kandi n’ubwo batumirwa mu makwe mu kujya gushimisha ababa bitabiriye ibirori.

Usibye gukina bagendera ku nkweto zabugenewe, abakina Skate bashobora gukina n'umupira bari mu makipe agizwe n'abakinnyi 5 kuri 5 muri buri ikipe.

Uyu mukino ntushobora kuwukina udafite ibikoresho byabugenewe harimo nk'inkweto zifite amapine, ibirinda akagombambari (cheville), ibirinda amavi (genouieres) n'ibirinda inkokora.

Benshi mu bakina uyu mukino bavuga ko bibagora kuwukinira mu Rwanda kuko ngo bahura ahanini n'ikibazo cy'imiterere yarwo kubera imisozi myinshi ndetse n'imihanda idafite aho bateganyirijwe kugendera.

Bamwe muri aba bagaragara mu mujyi wa Kigali usanga bavuga ko bagiye kenshi bavinika kubera kugwa no kugongwa n'imodoka.

Inkweto zabugenewe mu gukina Skate
Inkweto zabugenewe mu gukina Skate
Skateboard
Skateboard