{Bimaze kuba nk'umuco mu kigo “ Youth Empowement for Global Opportunities “ mu magambo ahinnye “ YEGO “ hakaba hazwi cyane nka Maison des jeunes Kimisagara mu rwego rwo kurera abanyeshuri mu biruhuko mu mikino, gusubiramo amasomo n'indi myidagaduro itandukanye.}
Akenshi hari hamenyerewe ko iki gikorwa cyari gikunze gukorwa mu biruhuko bikuru none byabaye ngombwa ko no mu biruhuko bisoza igihembwe cya 2 hategurwa amarushanwa mu mupira w'amaguru mu rwego rwo gukangurira urubyiruko muri rusange kurwanya ibiyobyabwenge, gukunda umurimo, kwihangira umurimo no gukorana n'Umurenge SACCO, kwitabira gahunda y'Agaciro Development Fund, gukurikira amasomo neza no gutsinda.
Ayo marushanwa yatangiye tariki ya 18 asozwa 31 Kanama 2012. Amakipi yahataniye igikombe ni 62; harimo ay'abatengeje imyaka 14; abari hagati y'imyaka 14-17; n'abari hagati y'imyaka 18-25; yagiye akuranamo kugeza ku mukino wa nyuma hiyongeyeho amakipi y'abakobwa.
Amakipi yabaye aya mbere mu bari hagati y'imyaka 18-25, iya yabaye iya mbere ni Motari FC; iya 2 ni Mobile FC; iya 3 ni Hormart FC.
Amakipi yabaye aya mbere mu bari hagati y'imyaka 14-17, iya mbere ni Etoile Filante; iya 2 iba The Winners; iya 3 ni Yosk cetai.
Amakipe yabaye aya mbere mu bari munsi y'imyaka 14, iya mbere yabaye Etoile Rwanda; iya 2 Krisk de Nyamirambo; iya 3 ni Reine de Gikondo.
Abakobwa na bo ntibibagiranye, iya iya mbere yabaye The Winners; iya 2 ni Amigo FC; iya 3 ni Yosk cetai.
Umunsi wo gusoza amarushanwa ibihembo byatanzwe na Habumuremyi Emmanuel, wari uhagarariye Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga hamwe n'Umuyobozi w'ikigo Bigenimana Emmanuel.
Ibihembo byatanzwe harimo ibikombe ariko icyiswe amabahasha kugeza ubu abayatsindiye bakaba bibaza aho aherereye.
Nk'uko tubitangarizwa n'Umuhuzabikorwa w'ikigo ikipe ya mbere yagombaga guhabwa igikombe giherekejwe na 150.000Frw, iya 2 ni 50.000Frw, iya 3 yahawe imipira yo gukina 3. Ati "ibyerekeye amafaranga na byo birimo gukorwa."
Ari abasifuzi kimwe n'abagombaga guhabwa amabahasha bose bati "tubwirwa ko bikiri mu nzira zo kubishyira mu bikorwa kandi iminsi ikomeje kwicuma. Ntabwo tuzi mu by'ukuri igihe tuzabonera utwo dufaranga n'ubwo ari duke." Bongeyeho bati "amarushanwa yakagombye kujya ategurwa ibihembo bihari."




Ibitekerezo 0