{Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare « Team Rwanda » yerekeje mu gihugu cya Maroc aho igiye kwitabira Tour of Maroc iteganyijwe gutangira tariki ya 25 Werurwe 2012.}

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’amagare Jonathan Boyer yahagurukanye abakinnyi batandatu harimo 4 yatoranyije muri 15 bakoreraga imyitozo i Musanze n’abandi 2 muri batatu bakoreraga imyitozo muri Afurika y’ Epfo.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Jonathan Boyer yatangaje ko abakinnyi be bahagaze neza, agira ati : « Ikipe yacu ihagaze neza, yaba abasore nkaba Ruhumuriza, Nathan bitorezaga mu Rwanda na bariya basore baturutse muri Afurika y’Epfo, Nicodem na Gasore bose narabakurikiranye bahagaze neza, ibyo bizatuma twitwara neza ».

Kanda hano usome ibikurikira ku rubuga rwa FERWACY