Vensanovych aheruka kwegukana umudali wa feza muri wrestling mu bafite ibiro 85 mu mikino Olempike yabereye muri Brazil muri Kanama umwaka ushize.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Werurwe 2017, nibwo Vensanovych w’imyaka 26, yagiranye ikiganiro cyihariye n’Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, Bayigamba Robert.
Bayigamba yatangarije IGIHE ko Vensanovych amaze iminsi mu Rwanda, ariko we babonanye ku munsi w’ejo baganira ku ngingo zitandukanye.
Yagize ati “Ntabwo nari nzi gahunda ye, bambwiye ko hari umukinnyi ufite umubyeyi w’Umunyarwanda n’umunya-Ukraine uri mu gihugu nshaka uburyo duhura turaganira. Yaje mu Rwanda gusura imiryango ye no kureba ubutaka bw’aho se avuka, ndetse yarahishimiye cyane.”
Biteganyijwe ko Vensanovych azahura na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, aho bazagirana ibiganiro byihariye mbere yo gusoza uruzinduko rwe kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha.
Bayigamba atangaza ko “ Ku mukinnyi wabigize umwuga biba bigoye guhita agaragaza icyo azafasha mu mukino runaka gusa birashoboka ko yazagaruka akagira ubufasha atanga kuko uyu mukino utaranatangizwa mu gihugu kugeza magingo aya.”
Ibiganiro Vensanovych azagirana na Minisitiri Uwacu bishobora gushibukamo itangizwa ry’ umukino wo gukirana no guterura ibiremereye mu Rwanda.
Bayigamba avuga ko imikino myinshi njyarugamba ifite aho ihurira kuko uyu mukino ushobora gukinirwa mu kibuga kimwe n’icya Karate, Taekwondo na Kung Fu ku buryo nta mpungenge bishobora guteza ku bijyanye n'ibikorwa remezo mu gihe waba utangijwe mu Rwanda.

Beleniuk wabonye izuba kuya 24 Mutarama 1991 i Kiev muri Ukraine, nyina akomoka muri Ukraine mu gihe se ari Umunyarwanda, wanahoze ari umusirikare urwanira mu kirere, akaza kugwa mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Bimwe mu bihembo Bensanovich yegukanye kuva mu 2010
2010 : Yegukanye umudari wa feza mu marushanwa y’Isi y’abakiri bato.
2011: Yabaye umukinnyi wa mbere ku mugabane w’i Burayi ndetse anegukana umudari wa Bronze mu irushanwa ry’Isi muri iki cyiciro.
2012 : Yegukanye umudari w’Umuringa mu bafite ibiro 84 mu marushanwa y’i Burayi.
2013 : Yegukanye umudari w’Umuringa mu irushanwa rya Universiade.
2014: Yatwaye umudari wa zahabu mu bafite ibiro 85 ku mugabane w’i Burayi, anegukana uw’umuringa muri shampiyona y’Isi.
2015: Yatwaye umudari wa feza mu mikino y’i Burayi
2016: Yatwaye umudari wa zahabu awukuye Las Vegas muri Amerika, no muri Kanama mu mikino Olempike yari yitabiriye bwa mbere yegukanye umudali wa feza.







Ibitekerezo 0