Amarushanwa Nyafurika muri Handball yatangiye mu cyiciro cyayo cy’abatarengeje imyaka 20. Umukino wo mu itsinda rya mbere wahuje u Rwanda rwakiriye iri rushanwa ndetse na Angola.

Ni umukino wabaye nyuma yo gufungurwa ku mugaragaro kw’iri rushanwa, riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye ititwara neza, nyuma yo kugira amakosa amwe n’amwe yatumye igice cya mbere kirangira Angola itsinze amanota 19 ku munani w’u Rwanda.

Ba myugariro ku ruhande rw’u Rwanda bakomeje kutitwara neza, umukino ukomeza kwiharirwa n’ikipe ya Angola, urangira ari amanota 43 y’ikipe ya Angola kuri 20 y’ikipe y’u Rwanda.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Ntabanganyimana Antoine, yavuze ko ikipe ayoboye yahuye n’ikibazo cyo kutamenyera amarushanwa, ariko bikaba mu nzira nziza yo gutinyura ikipe kugira ngo abakinnyi babone ko byose bishoboka.

Ati “Ntabwo byagenze neza kuko twe n’abasore bacu tutitwaye neza ariko byatewe n'uko ari ku nshuro ya mbere bitabiriye amarushanwa. Icyo tugiye gukora n'ugutegura birushijeho ku buryo umukino utaha tuzitwara neza. Nubwo amakipe dufite imbere akomeye, ariko icyizere cyo kubona itike y’igikombe cy’isi kirahari.”

U Rwanda rutsinzwe umukino wa mbere mu itsinda ry’amakipe ane, aho rusigajemo imikino ibiri gusa. Ku mukino ukurikira u Rwanda ruzahura na Maroc tariki ya 22 Kanama, naho tariki ya 24 Kanama rukine na Tunisia.

Ntabanganyimana Antoine  avuga ko uko byagenda kose bazabona itike yo kujya mu Gikombe cy'Isi
Ntabanganyimana Antoine avuga ko uko byagenda kose bazabona itike yo kujya mu Gikombe cy'Isi
Abasore b'u Rwanda barushijwe imbaraga batsindwa bikomeye
Abasore b'u Rwanda barushijwe imbaraga batsindwa bikomeye
Abasore b'u Rwanda biteguye kwitwara neza mu mikino ikurikira
Abasore b'u Rwanda biteguye kwitwara neza mu mikino ikurikira
Angola yarushije u Rwanda ku buryo bukomeye
Angola yarushije u Rwanda ku buryo bukomeye
U Rwanda rwatsindiwe imbere y'abakunzi barwo
U Rwanda rwatsindiwe imbere y'abakunzi barwo