Umunya-Espagne akaba nimero ya gatatu ku Isi, Rafael Nadal yabonye itike y’umukino wa nyuma mu mukino utarangiye bitewe n’imvune ya Alexander Zverev.

Seti ya mbere yarangiye hitabajwe iminota y’inyongera nyuma y’uko bari bayisoje banganya amanota 6-6, inyongera yasize Nadal ari imbere n’amanota 10-8.

Seti ya kabiri bageze ku manota 6-6 nibwo Zverev yagize imvune ikomeye mu kagombambari ahita asohoka mu kibuga atwaye mu kagare.

Ku mukino wa nyuma wa French Open 2022, Rafael Nadal azahura n’uwutsinda hagati y’Umunya-Norvege Casper Ruud n’Umunya-Korowasiya Marin Čilić.

Casper Ruud w’imyaka 23 ni we uhabwa amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma akazahura na Rafael Nadal.

Rafael Nadal yageze ku mukino wa nyuma wa 30 mu marushanwa ya Grand Slam
Rafael Nadal yageze ku mukino wa nyuma wa 30 mu marushanwa ya Grand Slam
Umunya-Espagne yageze ku mukino wa nyuma wa French Open ku nshuro ya 14
Umunya-Espagne yageze ku mukino wa nyuma wa French Open ku nshuro ya 14
Alexander Zverev   yasezerewe kubera imvune
Alexander Zverev yasezerewe kubera imvune
Rafael Nadal yageze ku mukino wa French Open ku munsi we w'amavuko yujujeho imyaka 36
Rafael Nadal yageze ku mukino wa French Open ku munsi we w'amavuko yujujeho imyaka 36
Abafana ba Alexander Zverev bari baryohewe n'uburyo yagoye Nadal ntabwo byatinze
Abafana ba Alexander Zverev bari baryohewe n'uburyo yagoye Nadal ntabwo byatinze