Aya mahugurwa azabera i Kigali tariki 15-20 Nzeri 2022, akazatangwa n’abatoza (Sensei) bakomeye muri uyu mukino bazava mu Buyapani.

Hazatangwa amahugurwa ku bakuru n’abato. IGIHE yasuye abana ku myitozo mu rwego rwo kureba aho imyiteguro igeze, batangaza ko biteguye kwerekana urwego bagezeho muri karate.

Sine Anne Michaella yavuze ko yiteguye kuzitwara neza.

Yagize ati "Tumaze ibyumweru birenga bibiri twitegura, mfite icyizere ko nzitwara neza nkatsinda ikizamini."

Muhire Shingiro David Gift we yagize ati "Tumaze igihe twitegura bityo nta kabuza bizagenda neza cyane."

Ubuyobozi bwa JKA Rwanda butangaza ko biteguye kwakira neza abashyitsi nkuko igihugu kimaze kubimenyerwaho ndetse biteguye no kwerekana karate nziza haba mu bato n’abakuru.

Si abana gusa bazitabira iyi gahunda kuko n’abakuru bazahugurwa ndetse abatsinze ikizamini bazamurwe mu ntera bahabwa Dan nshya.

Aya mahugurwa yaherukaga kuba mu 2019, yitabirwa n’abakina karate barenga 200.

Muri JKA Rwanda usangamo n'abana b'abakobwa bafite ubuhanga mu gukina karate
Muri JKA Rwanda usangamo n'abana b'abakobwa bafite ubuhanga mu gukina karate
Muhire Shingiro David Gift avuga ko yiteguye kuzitwara neza
Muhire Shingiro David Gift avuga ko yiteguye kuzitwara neza
Sine Anne Michaella avuga ko yiteguye gutsinda ikizamini agahabwa umukandara mushya
Sine Anne Michaella avuga ko yiteguye gutsinda ikizamini agahabwa umukandara mushya
Abakuru nabo biteguye kwitwara neza
Abakuru nabo biteguye kwitwara neza

Amafoto:Yuhi Augustin