Ubwo Byukusenge Patrick yegukanaga Western Circuit, Umunakenya Suleyman Kangangi yari yabaye uwa cyenda.

Iri siganwa ryagomba gukinwa kuri uyu wa Gatandatu ryimuwe kuko kuri stade Amahoro ryagombaga gusorezwa hazaba hari umukino mpuzamahanga uzahuza Amavubi na Ghana saa cyenda.

Nyuma ya Tour du Rwanda, abanyamujyi bagiye kongera kureba isiganwa ry'amagare
Nyuma ya Tour du Rwanda, abanyamujyi bagiye kongera kureba isiganwa ry'amagare
Tour de Kigali yaherukaga mu 2013 izazenguruka umujyi kuri iki Cyumweru
Tour de Kigali yaherukaga mu 2013 izazenguruka umujyi kuri iki Cyumweru

Tour de Kigali ni isiganwa rya munani ku ngengabihe ya Rwanda Cycling Cup 2015 yatewe inkunga na COGEBANQUE na Skol.

Abakinnyi ba Team Rwanda bavuye gusiganwa muri Brazil, muri Tour de Rio, Byukusenge Patrick wabaye uwa 20, Hakuzimana Camera 30, Biziyaremye Joseph 36, Hadi Janvier 44 na Aleluya Joseph bazasiganwa.

Iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi b’amakipe atandatu agize Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda ariyo Benedection Club, Amis Sportifs, Cine Elmay,Huye Cycling Club for All, Fly Clying Club na Kiramuruzi Cycling Club.

Uretse abakinnyi b'amakipe 6 agize FERWACY, haziyongeraho n'ikipe ivuye i Goma muri Congo
Uretse abakinnyi b'amakipe 6 agize FERWACY, haziyongeraho n'ikipe ivuye i Goma muri Congo
Tour de Kigali ni isiganwa rya 8 mu 10 agize Rwanda Cycling Cup 2015
Tour de Kigali ni isiganwa rya 8 mu 10 agize Rwanda Cycling Cup 2015

Niyonshuti Adrien yegukanye iri siganwa mu 2011 na 2012.

Andi masiganwa abiri asigaye azaba tariki ya 17-18 Ukwakira na 24-25 Ukwakira 2015, azakoreshwa mu kwitegura Tour du Rwanda izatangira tariki ya 16-23 Ugushyingo 2015.

Inzira izakoreshwa muri Tour de Kigali

Nemba – Nyamata – Kicukiro Centre – Gatenga – Rwampara – Nyamirambo 40 – Kimisagara – Nyabugogo – Muhima – Kinamba – Gisozi – Kagugu – Gacuriro – Nyarutarama – Kibagabaga – Kimironko – Stade (Km 89,4).

Bakomereze kwa Lando – RDB – Nyarutarama – Kibagabaga – Kimironko – stade bahazenguruke inshuro eshatu (Km 11,5).

Abari bitabiriye Tour do Rio muri Brazil bazasiganwa muri Tour de Kigali
Abari bitabiriye Tour do Rio muri Brazil bazasiganwa muri Tour de Kigali
Byukusenge Patrick yegukanye isiganwa riheruka, bava i Muhanga bajya i Karongi
Byukusenge Patrick yegukanye isiganwa riheruka, bava i Muhanga bajya i Karongi