Iki gikorwa kigiye kuba bwa mbere mu Rwanda kizabera kuri Stade Amahoro tariki 21 Ukuboza 2016 biteganyijwe ko kizatangira saa tatu za mu gitondo abana bose bahagurukira imbere ya RDB berekeza kuri Stade Amahoro mu karasisi gafungura ibirori bizaba byitabiriwe n’abagera ku 1200 bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umuyobozi wa Komite Olempike mu Rwanda, Bayigamba Robert avuga ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy’ubumuntu by’umwihariko bikaba biri no mu ndangagaciro z’imikino Olempike kwita ku bababaye akanasaba Abanyarwanda bo mu ngeri zose gufasha abana batishoboye kudaheranwa n’agahinda mu gihe abandi bishimira kurangiza umwaka.

Ati “Nka Perezida wa Komite Olempike mu Rwanda ni inshingano zanjye kugeza hose indangagaciro z’iyi mikino zo gufasha abababaye no kurema umuco w’ubuvandimwe mu bantu. Mu Rwanda uyu mwaka tukaba twaratekereje ku bana batagira ababitaho. Turishimira gutegura ibirori nk’ibi ku nshuro ya mbere kandi tuzakora ibishoboka byose abana bishime ndetse birememo icyizere cy’ejo hazaza.”

Umuyobozi w’umuryango udaharanira inyungu wa Root Foundation, Paul Klahre akaba ari nawe wazanye igitekerezo cyo gukorera abana ibirori avuga ko Abanyarwanda batagomba kumva ko bakwita ku bana babo gusa akaba aribo bakorera ibirori, bakabaha impano zitandukanye ariko bakirengagiza n’abandi bana batagira ababitaho bari mu bigo by’impfubyi n’ahandi bigunze.

Ati “Buri muntu akwiye kumva akamaro iki gikorwa kizagira ku bana bacu. Mu kuri guha umwanya no guhuza imbaraga dufasha abana batagira abandi babitaho bizahindura imibereho yabo ndetse n’uko biyumva mu muryango mugari. Ndifuza kubabona baseka, bishimye binjira muri Stade bahabwa agaciro bagombwa.”

Uretse imikino irimo Frisbee, Basketball na Skateboarding abana bazakina, bazanasusurutswa n’abahanzi b’ibyamamare nka Rafiki, King James, Edouce, Lebron Isaac ndetse n’ababyinnyi ba Snipers Dance Crew.

Abana bazakitabira bazava mu bigo by’impfubyi bitandukanye harimo SOS Children’s Village izohereza 300, Asolate 60, Esperance 120, Hope of Tomorrow 180 , Love the kids Foundation 30, Peace and – Les Enfants de dieu 100, Tumukunde Foundation 100, Teach Rwanda, Root Foundation 120, Hope Initiative na Skate – Aid Rwanda.

Biteganyijwe ko umwaka utaha hazajya hongerwamo abana bo mu nkambi z’impunzi, abana bafite ubumuga ndetse n’abandi b’impfubyi ariko baba mu miryango.

Abo mu muryango Root Foundation barimo gutegura iki gikorwa cyo gusangira n'abana batagira ababitaho
Abo mu muryango Root Foundation barimo gutegura iki gikorwa cyo gusangira n'abana batagira ababitaho
Rafiki (iburyo) ari mu bazasusurutsa abana bazaba bitabiriye ibi birori
Rafiki (iburyo) ari mu bazasusurutsa abana bazaba bitabiriye ibi birori