Ibi bikorwa biri kuba mu gihe Umujyi wa Kigali uri kwihuta mu iterambere ry’imijyi, aho umubare w’abaturage uteganyijwe kwiyongera ukava kuri miliyoni 1,3 ukagera kuri miliyoni 3,8 mu 2050.
Muri icyo gihe, biteganyijwe ko igipimo cy’abaturage batuye mu mijyi kiziyongera kikikuba inshuro zirenga ebyiri, ibizatuma hakenerwa inzu nyinshi zo guturamo zihendutse kandi zujuje ubuziranenge.
Ni muri urwo rwego hashinzwe ikigo cya Fortico Group gifite icyicaro i Kigali, kikayoborwa na Simon Sondern nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa wayo, ndetse na Heruy Afework Kahsay ushinzwe ibikorwa byacyo bya buri munsi.
Iki kigo cyatangiriye ku bikorwa byo guhuza abagura n’abagurisha imitungo itimukanwa.
Gusa uko imyaka yagiye ishira indi igataha, cyaguye ibikorwa byacyo cyinjira mu gutunganya imishinga y’ubwubatsi, gukora ibishushanyo mbonera, ubwubatsi bw’inzu, gukora no gutanga ibikoresho by’ubwubatsi ndetse no gucunga inyubako.

Imishinga ikomeye ya Fortico Group mu Rwanda
Binyuze mu kigo kiyishamikiyeho cya Delta Developers, Fortico Group imaze gukora imishinga itandukanye y’imiturire, n’inyubako zikoreshwa mu bikorwa byinshi mu Mujyi wa Kigali.
Muri iyo mishinga harimo Kinyinya Villas, Meraki Residence, Ohana Residence na Aluna Residence.
Ubuyobozi bwa Fortico Group buvuga ko inzu zose zo mu mishinga yakozwe na Delta Developers, zagurishijwe zitararangira kubakwa, mu gihe imishinga yamaze kuzura yashyikirijwe abayiguze ku gihe cyari cyarasezeranyijwe, hari n’abayishyikirijwe mbere y’igihe cyumvuikanweho.
Umushinga munini iki kigo gifite kugeza ubu ni AVIDA, inyubako y’amagorofa 15 iri kubakwa ahitegeye ikibuga cya Golf ‘Kigali Golf Course’.
Biteganyijwe ko iyi nyubako izuzura mu 2028, izaba iya gatatu mu nyubako ndende kurusha izindi mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Fortico Group, Heruy Afework Kahsay, ufite uburambe bw’imyaka 20 mu bwubatsi no gucunga imishinga, yavuze ko kubahiriza ibyo ikigo cyasezeranyije abakiliya, ari imwe mu nkingi z’imikorere yacyo.
Yagize ati “Muri iri soko, icyizere cyubakwa uko tugenda dushyikiriza abakiliya inzu zabo. Iyo abaguzi babonye ko ibyo basezeranyijwe ku mpapuro ari byo bashyikirijwe, kandi ku gihe cyumvikanyweho, baragaruka bakagura mu yindi mishinga ndetse bakayishishikariza n’abandi.”

Fortico Group yayobotse inzira yo kubaka inganda
Uko Delta Developers yagiye yagura imishinga, ni ko Fortico Group yatangiye gushora imari mu bindi bikorwa bifasha mu bwubatsi, kugira ngo igabanye kwishingikiriza ku bigo byo hanze mu kubona ibikoresho n’abahanga mu nzego zitandukanye.
Kuri ubu, ishami rya Delta Engineering rifite abakozi barenga 50 barimo abahanga mu gukora ibishushanyo mbonera by’inyubako, n’abashakashatsi mu by’ubwubatsi bashinzwe gutegura no kugenzura imishinga y’iki kigo.
Hari kandi Delta Sourcing ishinzwe gutumiza ibikoresho by’ubwubatsi mu nganda mpuzamahanga, na Nova Homes ikorera mu ruganda rwayo ruri i Kigali rukora amadirishya ya aluminium, ibikoresho byo mu gikoni n’utubati.
Ikindi kigo ni Urban Property Management, gishinzwe gucunga inyubako nyuma y’uko abaziguze bazituyemo.
Ibi bikorwa bituma Fortico Group ishobora gukurikirana umushinga w’ubwubatsi kuva ku gishushanyo mbonera, ku musozo wawo ndetse no mu gihe inyubako yatangiye gukoreshwa.
Simon Sondern yavuze ko icyemezo cyo gushinga ibi bigo cyaturutse ku mbogamizi bahuraga na zo mu kubona serivisi n’ibikoresho by’ubwubatsi ku isoko ry’u Rwanda.
Ati “Mu isoko rikiri rito, hari ibikoresho na serivisi twari dukeneye ariko bitabonekaga mu gihugu. Ni yo mpamvu twatangiye kubyikorera, tubanza kubikoresha mu mishinga yacu.”
“Uko igihe cyagiye gishira, ibyo bikorwa byavuyemo ibigo bisigaye bikorera n’abandi bashoramari n’abakiliya hirya no hino mu Rwanda.”
Mu rwego rwo kurushaho kwagura ibikorwa byayo, Fortico Group yatangiye umushinga w’uruganda rwa Civitech Industries ruzubakwa mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gahanga.
Uru ruzakora ibikoresho by’ubwubatsi bizwi nka EPS panels, bikozwe mu buryo bwihariye bwifashisha ibikoresho byoroheje ariko bikomeye. Ruzaba urwa mbere mu Rwanda rukora ibi bikoresho ku rugero runini, rukazatangira gukora mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira.
Ubu buryo bw’ubwubatsi bwitezweho gufasha kubaka inzu mu gihe gito, kugabanya ikiguzi cy’ubwubatsi no kongera ubwiza n’ubuziranenge bw’inyubako.
Ubuyobozi bwa Fortico Group buvuga ko gukorera ibi bikoresho mu Rwanda bizagabanya igihe byatwaraga kugira ngo bigere mu gihugu biturutse mu mahanga, dore ko rimwe na rimwe byashoboraga kumara amezi menshi mu nzira.
Binyuze muri uru ruganda, ibikoresho bizajya bishobora kugezwa ku bibanza by’ubwubatsi hirya no hino mu Rwanda mu minsi mike.
Biteganyijwe kandi ko ruzagira uruhare mu kugabanya amafaranga y’amahanga akoreshwa mu gutumiza ibikoresho by’ubwubatsi, guteza imbere inganda zo mu gihugu no guhanga imirimo.
Sondern yagize ati “Turashaka ko igice kinini gishoboka cy’agaciro k’ibikorwa byacu kibonerwa hano mu Rwanda. Civitech isobanuye imirimo ku baturage, ubumenyi bw’abakozi bo mu gihugu no kugabanya kwishingikiriza ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga. Bizanafasha abandi bashoramari mu bwubatsi na gahunda z’imiturire za leta.”
Gahunda yo kongera ubumenyi bw’Abanyarwanda mu bwubatsi
Fortico Group igaragaza ko guteza imbere ubumenyi bw’abakozi bo mu Rwanda, ari kimwe mu byo ishyize imbere mu ngamba zayo z’igihe kirekire.
Abenshi mu bakozi bayo bafite amasezerano y’akazi ahoraho, mu gihe ikigo gikomeza kuzana impuguke mpuzamahanga kugira ngo zisangize abakozi bo mu Rwanda ubumenyi n’ubunararibonye.
Iki kigo gifite gahunda yo gushinga ishuri ryihariye rizajya ritanga amahugurwa mu bijyanye n’ubwubatsi, hagamijwe kongera umubare w’abakozi bafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko.
Ubuyobozi bwa Fortico Group bugaragaza ko u Rwanda rufite amahirwe akomeye yo gukurura ishoramari rirambye mu rwego rw’ubwubatsi, bitewe n’uburyo ibijyanye n’ubutaka n’imitungo itimukanwa bicungwa.
Muri ibyo harimo uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu kubika amakuru y’ubutaka, koroshya ihererekanya ry’ibyangombwa by’ubutaka ndetse n’amabwiriza asobanutse agenga imikoreshereze yabwo.
Iki kigo kigaragaza kandi ko imikoranire hagati ya Leta n’abikorera, ifasha mu gukemura imbogamizi zishobora kuvuka mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga mishya.
Sondern yavuze ko Fortico Group ifite intego yo kugira uruhare mu iterambere ry’imijyi y’u Rwanda, binyuze mu kongera umubare w’inzu zigezweho kandi ziboneka ku biciro abaturage benshi bashobora kwigondera.
Ati “U Rwanda rufite gahunda isobanutse y’uko imijyi yarwo ikwiye gutera imbere. Uruhare rwacu ni ugufasha kuyishyira mu bikorwa, dutanga inzu nziza, zubakwa mu gihe gito kandi ku biciro abantu benshi bashobora kwigondera.”
Binyuze mu mishinga y’imiturire, inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi n’amahugurwa y’abakozi, Fortico Group igaragaza ko ishaka kugira uruhare mu iterambere rirambye ry’imijyi y’u Rwanda, ari na ko yongera ubushobozi bw’inganda n’abakozi bo mu gihugu.










Ibitekerezo 0