Ni inzu zubatswe mu buryo bugezweho butangiza ibidukikije, zirimo icyumba kimwe, ibyumba bibiri, ibyumba bitatu n’ibyumba bine ariko buri kintu cy’ibanze kikaboneza imbere.
Mu cyiciro cya mbere huzuye inzu 247, zirimo 63% ziciriritse, bivuze ko ziguze kuva kuri miliyoni 40 Frw gusubiza hasi, mu gihe 37% zisigaye ari izirengeje miliyoni 40 Frw zizwi nka premium.
Umuyobozi Mukuru wa ADHI Rwanda Ltd, Hassan Hassan, yabwiye IGIHE ko mu kubaka icyiciro cya mbere bavanyemo amasomo batigeze batekereza mu kwiga umushinga.
Ati “Icyo twabonye ni uko abantu bakunda kuba mu nzu zigeretse aho kuba mu nzu zubatse bisanzwe. Ntibakunda ibintu byo kugira inzu, usanga igikoni kiri ukwacyo, buri kintu wagira ngo ntaho gihuriye n’ikindi.”
Yagaragaje ko mu gihe cyo kubaka byabaye ngombwa kwegera abantu batandukanye bagatanga ibitekerezo bijyanye n’ibyo bifuza kubona mu nzu.
Ati “Tutaganiriye n’abaturage ntabwo ari bo twaba turi kubakira. Abaturage bagomba kugira ijambo mu buryo twubaka kandi si abazagura gusa ahubwo ni n’abahaturiye kuko ntabwo waza kubaka umuryango mugari ahantu hari hasanzwe hatuwe utabanje kuvugana n’abahasanzwe ngo ubabwire akamaro bibafitiye.”
“Bashobora kukubwira ngo aha nta kinamba cyoza imodoka tugira, nta farumasi, nta vuriro, tekereza uko washyiramo umwanya ugenewe ubucuruzi kugira ngo na byo bizabashe kuhakorerwa.”

Inzu ziciriritse 70% zamaze kugurwa
Hassan yatangaje ko igice cy’inzu ziciriritse abantu bahise bitabira kuzigura by’umwihariko abakorana na za banki bafashe inguzanyo zihendutse.
Ati “Ubu 70% by’inzu ziciriritse zamaze kugurwa, abantu bamaze gutangira kuzishyura. Bamwe banyuze mu buryo bw’inguzanyo y’inzu Leta yashyizeho kugira ngo abantu babone inzu ku giciro gihendutse, kandi ibi byarafashije cyane.”
Yagaragaje ko Leta iri gushora imari nyinshi mu gufasha abaturage kubona amacumbi ahendutse, harimo gutanga ubutaka bw’ubuntu, gushyiraho ibikorwa remezo n’ibindi.
Ati “Ku nzu zitari iziciriritse (Premium) abantu barazigura na zo ariko hari imyumvire y’uko zisumbuye bityo ngo umuntu agomba kuba ari ahantu he hihariye, icyo abantu batabona ni uko ibi ari uburyo bwo kunganirana. Yego uwaguze iya menshi ntabwo yunganira uwaguze iya make ariko kuba mu muryango mugari aho abantu baganira bakunganirana.”
Yanavuze ko hari abumva ko kuba mu nzu ziciriritse ari nko kuba mu kajagari nyamara atari byo, umuntu ugeze uri izi nzu akareba uko abantu babayeho n’inyubako babayemo ibyo bibazo bihita bigenda.
Hassan ati “Ubu tumaze kugurisha 47% by’izi nyubako zihenze ariko ndizera ko uko abantu bagenda bahindura imitekerereze izi nzu zose zizagurwa.”
Yahamije ko hari abamaze no gutaha inzu zabo, mu gihe abandi bagenda begeranya ibintu byabo ngo batangire kuzibamo
U Rwanda rwahaye uyu mushoramari ubutaka ndetse hashyirwa n’ibikorwa remezo ku kibanza, ibituma umwubatsi asoza inyubako ye ihendutse.
Hassan yahamije ko “Ibi bituma buri muturage w’u Rwanda atagomba kuba mu kajagari, ataba ahashyira ubuzima bwe mu kaga, rero hari gahunda nyinshi Leta y’u Rwanda igenda ishyiraho kandi erega si ukubaka inzu gusa, ugomba kureba ku ruhererekane nyongeragaciro rwose. Hari umufundi wubaka inzu, imibereho ye irahinduka ndetse na wa mubyeyi uzana ibicuruzwa ku cyubakwa imibereho ye itera imbere.”

Icyiciro cya kabiri harimo ubufatanye na Shelter Afrique
Hassan yatangaje ko mu nama ya COP28 ari bwo Shelter Afrique yatangiye kuganira n’ubuyobozi bwa Bwiza Riverside Homes basanze uyu mushinga utanga inzu ziciriritse ari wo wonyine wahawe icyemezo cyo ku rwego rwo hejuru cy’uko ubungabunga ibidukikije.
Ati “Ni inzu zibungabunga ibidukikije, ntabwo ari icyemezo cyoroheje. Shelter Afrique yabyungukiyemo kuko yashakaga gukorana n’umuntu wizewe, ubwo mu Ukuboza 2023 twasinye amasezerano y’imikoranire. Iyo mufite intego zimwe n’icyerekezo kimwe gukorana biroroha.”
Ygaragaje ko muri iki cyiciro hazubakwa inzu 450, ariko ibyiciro byose bisigaye bikaba bigizwe n’inzu 2000.
Yagaragaje ko bazakomeza kureba uko igishushanyo mbonera giteye ariko hakanitabwa ku bigamije kuzamura imibereho y’abahatura.
Muri rusange urubyiruko rutarengeje imyaka 30 rumaze kwigishwa kubaka muri ubu buryo bugezweho rugera kuri 200, ndetse rufite ubushobozi bwo gukora no ku mugabane w’i Burayi.

























Amafoto:Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!