00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitabo gishya cyerekanye umwihariko Ibitaro bya Butaro byubakanywe hatekerejwe ku buzima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 April 2026 saa 08:36
Yasuwe :

Igitabo gishya cyashyizwe hanze n’umuhanga mu gushushanya inzu, Michael Murphy, cyagarutse ku buryo zimwe mu nyubako zo mu Rwanda zitanga igisobanuro kirenze imiterere, ahubwo zikagira n’impinduka nziza ku buzima bwa muntu muri rusange.

Iki gitabo cyitwa Our World in Ten Buildings cyashyizwe hanze ku wa 21 Mata 2026. Murphy atangamo urugero rw’ibitaro bya Butaro nk’urugero rumwe rw’uburyo imyubakire ishobora guhindura ubuzima bwa muntu.

Ni ibitaro byashushanyijwe na MASS Design Group, aho abisobanura nk’inyubako idasanzwe kandi ifite icyo isobanuye ku mibereho y’umuntu.

Muri iki gitabo, avugamo ko imiterere y’inyuma y’ibi bitaro yakozwe mu buryo bwatekerejweho kuko yatangaga igisubizo ku kugabanya ikwirakwira ry’indwara zikwirakwira zinyuze mu mwuka.

Izo ndwara zikwirakwira nk’iyo umuntu uyirwaye yitsamuye, akoroye, ari kuvuga cyangwa se ari guhumeka. Ibi bitaro byubatswe ku buryo umwuka ubasha gutembera neza, ibintu byatekerejweho nk’uburyo bwo kugabanya ikwirakwira ry’indwara zirimo n’igituntu.

Ati “Buri cyumba waba warinjiyemo, buri koridoro y’ibitaro, inzira z’ishuri, ahantu hose hahurira abantu, hatekerejweho”.

Murphy yavuze ko iyo myubakire itatoranyijwe nk’umurimbo ahubwo ari nk’uburyo bwo kurengera ubuzima. Yasobanuye ko bitandukanye n’imyubakire isanzwe aho abantu bubaka ibintu byiza kandi byatekerejweho, bumva ko bigenewe abakire cyangwa se ibihugu bikize.

Atanga urugero ku Rwanda, avuga ko ari ikimenyetso cy’aho imyubakire yatekerejweho ishobora gukorerwa kandi igatanga umusaruro.

Mu gitabo cye avuga ko “inyubako yose yubatswe hatekerejwe kuri politiki n’amikoro”

Murphy ni umwe mu bashinze MASS Design Group mu 2007.

Ibitaro bya Butaro byubatswe hatekerejwe no ku buryo umuntu ubirimo adashobora kwandura indwara
Mu nzira zihuriramo abantu no mu nyubako imbere hageramo umwuka uhagije
Ni ibitaro biherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru
Ni ibitaro biri mu bikomeye mu Karere mu kuvura kanseri
Buri nzira y'ibi bitaro yubatswe mu buryo bwatekerejweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages