Theo James, wamenyekanye cyane muri filime zirimo “The White Lotus”, “The Gentlemen” na “Divergent”, yari mu bakinnyi bari bamaze imyaka bavugwa ko bashobora guhabwa inshingano zo gukina James Bond nyuma y’uko Daniel Craig asezeye.
Icyakora, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru GQ, uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 41 yavuze ko atifuza kwinjira muri uru rugendo.
Theo James yavuze ko yahisemo gusigira undi mukinnyi uyu mwanya, kuko azi ko gukina James Bond bishobora guhindura cyane ubuzima bwe ndetse n’ubw’umuryango we. Yagaragaje ko umuntu wamamara ku rwego mpuzamahanga bishobora kumubuza gukomeza kubaho mu buryo busanzwe, cyane cyane kuri we ufite abana bakiri bato.
Ati “Tekereza, sinari kongera kugenda mu muhanda bisanzwe. Abana banjye baracyakura. Bari kubyitwaramo bate bahora bakurikiranwa kubera uku kwamamara n’aya mahirwe?”
Uyu mukinnyi yavuze ko nubwo gukina James Bond ari amahirwe akomeye ashobora guhindura ubuzima bw’umukinnyi, hari n’ingaruka zijyana na byo.
Ati “Ku ikubitiro, birumvikana ko bishimisha guhabwa uruhare runini nk’uru rushobora guhindura ubuzima bwawe bwose. Ariko nyuma yo kubitekerezaho, mbona ko bidakwiye.”
Theo James yongeyeho ko yumva ko ageze ku myaka atagikwiriye gukina uyu mukinnyi w’intasi, kuko James Bond ari umwanya ukomeye muri sinema.
Mu gihe Theo James yikuye mu bavugwa nk’abashobora gukina James Bond, imyiteguro ya filime nshya y’uruhererekane irakomeje.
Umuyobozi wa filime “Dune”, Denis Villeneuve, ni we uzayobora iyi filime, mu gihe Steven Knight, umwanditsi wa “Peaky Blinders”, ari we uzandika inkuru yayo.
Abatunganya iyi filime batangaje ko icyemezo ku mukinnyi uzasimbura Daniel Craig gishobora gufatwa mbere y’uko umwaka urangira.
James Bond ni rimwe mu mazina y’ubuhanzi azwi cyane muri sinema. Aba ari umukozi w’ibanga w’u Bwongereza ukorera urwego rw’ubutasi ruzwi nka MI6.
Uyu mukinnyi yaremwe n’umwanditsi w’Umwongereza Ian Fleming, wamwanditse bwa mbere mu gitabo Casino Royale cyasohotse mu 1953.
Nyuma y’ibitabo bya Fleming, inkuru za James Bond zahinduwe filime, filime ya mbere ikaba yarasohotse mu 1962 yitwa Dr. No. Kuva icyo gihe, abakinnyi batandukanye bamaze gukina ari ba James Bond barimo Sean Connery, Roger Moore, Pierce Brosnan na Daniel Craig.
James Bond azwiho ubuhanga mu butasi, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, ubutwari ndetse n’ubushobozi bwo guhangana n’abanzi b’ibihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!