00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pastore wakinnye muri ‘The Sopranos’ yasanzwe iwe yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 August 2026 saa 11:44
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Vincent Pastore, wamamaye akina nka Salvatore “Big Pussy” Bonpensiero muri filime y’uruhererekane yamenyekanye cyane yitwa The Sopranos, yapfuye afite imyaka 80.

Umurambo wa Pastore wasanzwe mu rugo rwe ruherereye muri Bronx, mu Mujyi wa New York. Icyakora nta kimenyetso cy’uko urupfu rwe rwaba rwaratewe n’ubugizi bwa nabi, nk’uko CBS News yabitangaje.

Muri The Sopranos, Pastore yakinnye ari inshuti magara ya Tony Soprano, ariko nyuma akaza kuba umuntu utanga amakuru ku buyobozi bwa FBI.

Robert Attermann warebereraga inyungu z’uyu mukinnyi, yagize ati “Ku Isi yose, azahora yibukwa nk’umuntu udasanzwe ‘Big Pussy’, ariko ku bantu nkatwe bamumenye yari arenze ibyo.”

Attermann yakomeje agira ati “Yakundaga gukina muri filime. Yakundaga cyane umwuga we kandi yahoraga ashishikariza, yubaha ndetse agafasha abakinnyi bakiri bato, akabaha umwanya wo kubagira inama no kubashyigikira igihe yabaga abishoboye.”

“Kuri njye, kubura Vinny ni igihombo gikomeye. Mu myaka irenga 30, nagize amahirwe yo kubona umuntu w’igitangaza, ibirenze umwuga we udasanzwe. Nzakumbura ubucuti bwe, ubudahemuka bwe, urwenya rwe ndetse n’umutima mwiza yari afite.”

Pastore yavukiye i Bronx mu 1946. Yabaye mu Ngabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’Intambara ya Vietnam, mbere yo gutangira umwuga wo gukina filime.

Mu bikorwa bye bya mbere harimo gukina muri filime nka Goodfellas na Carlito’s Way. Nyuma yaje kugaragara muri filime z’uruhererekane nka Law & Order, General Hospital na Hawaii Five-O.

Uruhare rwe muri The Sopranos ni rwo rwatumye amenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga. Yagaragaye muri ‘seasons’ esheshatu zose z’iyi filime y’uruhererekane yashimwe cyane.

Mu 2000, Pastore n’abandi bakinnyi bagenzi be muri The Sopranos begukanye igihembo cya ‘Screen Actors Guild Award’ nk’itsinda ryakoze neza muri filime y’uruhererekane.

Pastore wakinnye muri ‘The Sopranos’ yasanzwe iwe yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages