Narcolepsy itera umuntu kugira ibitotsi ku manywa, rimwe na rimwe akagira cataplexy, aho imikaya icika intege mu buryo butunguranye ariko umuntu agakomeza kumenya ibiri kuba.
Ishobora kandi gutuma umuntu agira ibibazo birimo kudashobora kunyeganyega mu gihe akangutse cyangwa kubona no kumva ibintu bitariho mu gihe ari hagati yo gusinzira no gukanguka.
Ubushakashatsi bwakozwe na Norman Lear Center, ikigo cyo muri Kaminuza ya Southern California na Project Sleep, bwasuzumye filime n’ibiganiro 56 byasohotse hagati ya 1983 na 2025. Bwasanze 80% byabyo byarakoresheje narcolepsy nk’urwenya, naho 68% by’abakinnyi bayigaragajweho berekanwa nk’abantu badashoboye cyangwa batizewe.
Filime nshya ya Snow White iri mu zanenzwe, aho umukinnyi Sleepy agaragazwa asinzira mu biganiro cyangwa agwa hasi mu buryo bugamije gusetsa. Candi Wilmot, ubana na narcolepsy, yavuze ko ibyo bitagaragaza neza uko indwara imeze kandi bishobora gutuma abana n’abandi bayifata nabi.
Abahanga bavuga ko izi shusho zishobora gutuma abafite narcolepsy bafatwa nk’abanebwe, batitaye ku kazi cyangwa batizewe, ndetse bikababuza gushaka ubuvuzi hakiri kare.
Icyakora The Simpsons yashimiwe uburyo mu 2015 yerekanye narcolepsy mu buryo bwizewe, ikanagaragaza Homer asuzumwa kwa muganga mbere yo kwemezwa ko ayirwaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!