00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Emmy Awards 2026: ‘The Pitt’ na ‘Widow’s Bay’ zihariye ibihembo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 September 2026 saa 09:12
Yasuwe :

Ibihembo bya Primetime Emmy Awards 2026 byatanzwe ku nshuro ya 78 mu ijoro ryo ku wa Mbere, i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho The Pitt yongeye kwegukana igihembo cya filime y’uruhererekane nziza, mu gihe Widow’s Bay yahize izindi muri filimi zisekeje.

The Pitt, filime ishingiye ku buzima bwo mu bitaro, yegukanye igihembo cya Outstanding Drama Series ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Noah Wyle uyikinamo yatsindiye igihembo cy’umukinnyi w’umugabo witwaye neza muri drama.

Mu cyiciro cya filimi zisekeje, “Widow’s Bay” ni yo yegukanye igihembo cya filimi y’uruhererekane nziza.

Matthew Rhys yatsindiye igihembo cy’umukinnyi w’umugabo wa mbere muri filimi z’urwenya, Stephen Root aba umukinnyi w’umugabo wunganira abandi witwaye neza, naho Kate O’Flynn yegukana icy’umukinnyi w’umugore wunganira abandi. Hiro Murai yahawe igihembo cyo kuyobora filimi z’urwenya, naho Katie Dippold atsindira kuyandika.

Jean Smart wo muri Hacks yakomeje kwandika amateka, yegukana igihembo cy’umukinnyi w’umugore wa mbere muri filimi z’urwenya ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.

Ni Emmy ye ya munani muri rusange, bituma agira agahigo kari gafitwe na Cloris Leachman na Julia Louis-Dreyfus, Allison Janney na we akaba yageze kuri uwo mubare muri uyu mwaka. Smart kandi yabaye umugore wa mbere wegukanye iki gihembo muri buri mwaka yakinnyemo filimi y’uruhererekane.

Abegukanye ibihembo bose

  • Filime y’uruhererekane y’urwenya: “Widow’s Bay”
  • Filime y’uruhererekane ya drama: “The Pitt”
  • Umukinnyi w’umugabo wa mbere muri filime y’uruhererekane y’urwenya: Matthew Rhys, “Widow’s Bay”
  • Umukinnyi w’umugore wa mbere muri filime y’uruhererekane y’urwenya: Jean Smart, “Hacks”
  • Umukinnyi w’umugabo wa mbere muri filime y’uruhererekane ya drama: Noah Wyle, “The Pitt”
  • Umukinnyi w’umugore wa mbere muri filime y’uruhererekane ya drama: Rhea Seehorn, “Pluribus”
  • Filime y’uruhererekane ngufi cyangwa igizwe n’inkuru zitandukanye: “DTF St. Louis”
  • Umukinnyi w’umugabo wa mbere muri filime y’uruhererekane ngufi, igizwe n’inkuru zitandukanye cyangwa filime: Matthew Rhys, “The Beast in Me”
  • Umukinnyi w’umugabo wunganira abandi muri filime y’uruhererekane ya drama: Tom Pelphrey, “Task”
  • Umukinnyi w’umugore wunganira abandi muri filime y’uruhererekane ya drama: Allison Janney, “The Diplomat”
  • Umukinnyi w’umugabo wunganira abandi muri filime y’uruhererekane y’urwenya: Stephen Root, “Widow’s Bay”
  • Umukinnyi w’umugore wunganira abandi muri filime y’uruhererekane y’urwenya:
    Kate O’Flynn, “Widow’s Bay”
  • Umukinnyi w’umugore wa mbere muri filime y’uruhererekane ngufi, igizwe n’inkuru zitandukanye cyangwa filime: Sally Field, “Remarkably Bright Creatures”
  • Filimi ishingiye ku buzima busanzwe: “The Traitors”
  • Ikiganiro cya televiziyo cy’imyidagaduro: “The Late Show with Stephen Colbert”
  • Uwayoboye filime y’uruhererekane ya drama: Saul Metzstein, “Slow Horses”
  • Uwayoboye filime y’uruhererekane y’urwenya: Hiro Murai, “Widow’s Bay”
  • Umwanditsi wa filime y’uruhererekane ya drama: Vince Gilligan, “Pluribus”
  • Umwanditsi wa filime y’uruhererekane y’urwenya: Katie Dippold, “Widow’s Bay”
Kate O’Flynn yegukanye igihembo abikensha “Widow’s Bay"
Jean Smart yegukanye igihembo abikesha filimi yakinnye yitwa Hacks
Matthew Rhys yegukanye igihembo mu bakina filimi z'urwenya
Sally Field ni umwe mu begukanye ibihembo mu ijoro ryakeye
Hiro Murai nyuma yo guhabwa igihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages