00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie mu bahanzi bazagaragara kuri album nshya ya Harmonize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 October 2022 saa 07:27
Yasuwe :

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakoranye indirimbo na Harmonize zizasohoka kuri album ye nshya yise ‘Made For Us’.

Harmonize umaze kwamamara mu muziki wa Tanzania n’uwa Afurika muri rusange kuri uyu wa Mbere nibwo yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zizaba ziri kuri iyi album izajya hanze ku wa 28 Ukwakira 2022.

Iyi album y’indirimbo 14 izaba iriho iyitwa ‘The way you are’ yakoranye na Bruce Melodie na Nak.

‘Made For Us’ yakozweho n’aba-producers batandukanye barimo BBoy Beats ukunzwe muri Tanzania, Daxo Chali, Gachi B na Paul Maker.

Bruce Melodie na Harmonize baherukaga guhurira mu ndirimbo bise Totally Crazy yagiye hanze muri Werurwe 2022.

Bruce Melodie ari mu bahanzi bazagaragara kuri album nshya ya Harmonize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages