Uyu mukobwa yabitangarije mu kiganiro yagiranye na nyina cyasohotse kuri uyu wa 5 Mata 2026 kuri shene ya YouTube.
Ubwo uwabakoresheje ikiganiro yari amubajije impano yaba afite ariko nyina atazi, Linca yavuze ko afite nyinshi ariko asabwa kuvugamo byibura ebyiri.
Yahisemo kuvuga iyo kuba ari umukinnyi wa filime ndetse n’iyo kumurika imideli.
Akimara kuvuga uko, nyina yahise amusaba kuba maso kuko “ibintu byose bisaba kuba ufite n’ubwenge.”
Yanerekanye ko yabishobora kuko yakinanye na nyina agace gato ka filime nk’urugero rw’uko abizi.
Ikiganiro kigeze ku musozo, bageze aho uyu mukobwa asabwa kugaragaza impano ye yo kurapa ni uko arabikora.
Uyu mwana w’umukobwa asanzwe afite indirimbo yanditse, nubwo zitaratungana neza, gusa nyina yari yaramubujije kugaragaza ko azi kurapa amusaba kubanza akarangiza amasomo ye hanyuma akazabijyamo nyuma.
Uretse gukina filime, kumurika imideli no kurapa, Linca yerekanye ko yashobora no kubyina imbyino zigezweho zirimo iz’inyana ya Amapiano n’izindi.
Muri 2024, Oda Paccy yagarutse ku bihe bibi byamubayeho mu buzima, cyane cyane ikiganiro yahuriyemo na ‘Producer’ Lick Lick akihakana kumutera inda ari na yo mu 2011 yaje kuvukamo uyu mwana witwa Linca.
Nyuma y’ibyo bihe, Oda Paccy yaje gutangaza ko 2020 wamubereye umwaka mubi cyane dore ko yahuye n’ibihe bitoroshye yisanga mu gahinda gakabije gusa aza kujya kwivuza hanze y’u Rwanda arakira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!