Blaise Niels yabitangaje mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwa Snapchat, aho yatangiye abara inkuru ye, avuga uburyo yahuye na mugenzi we.
Avuga ko hagati ya Kamena na Nyakanga muri uyu mwaka ubwo yari i Kigali, yaje gusohokana na bagenzi be bahura na Serpha. Nyuma yo guhura aba bombi baribwiranye baramenyana ndetse baza no gutahana.
Hari ubutumwa bwa Blaise Niels bw’icyo gihe bahura bwa mbere, agaragara ari kumwe na Serpha mu cyumba kimwe i Kigali, ntamugaragaze isura ye.
Arangije ati "Murebe twafashe iyi nzoga ya Gordon, turasomana, ibyasigaye byari ibyabereye mu cyumba cyanjye.’’
Avuga ko nyuma yo kuryamana, yabwiye Serpha ko mu busanzwe ataryamana n’umusore ahuye nawe bwa mbere, undi amwishongoraho amubwira ko bamubwiye ko ari ko bimeze.
Blaise akomeza avuga ko yari asigaje iminsi nk’ine i Kigali, ariko yose yayimaranye na Serpha baryamana buri munsi bishimana.
Avuga ko yaje kugirwa inama n’inshuti ye magara, yari yamenye iby’urukundo rwe na Serpha ikamusaba kuruhagarika, we akayima amatwi agira ngo ni ‘umunwa w’Abanyarwanda’.
Uyu musore uba muri Canada agaragaza ko yaryohewe n’urukundo rwe na Serpha kugeza aho uyu musore yaje kumuherekeza ubwo yasubiragayo, amwandikira akabaruwa amubwira urwo amukunda undi nawe akomeza kumwizera ndetse amuha urwaho maze undi amurya utwe atanzitse.
Akomeza avuga ko ageze muri Canada yavuganaga n’uyu musore mugenzi we umunsi ku wundi amasaha ariko undi agashishikazwa no kumwaka amafaranga nta kindi. Ati “Yabaga azi igihe nabyukiye, n’icyo nagiriye ku kazi. We akabyuka nta kindi akora ari ukumbaza ngo wanguriye ‘airtime’ cyangwa se inkoko yo muri KFC n’ibindi.’’
Ibintu byaje kuba bibi nyuma y’aho Blaise abonye Serpha yasangije abamukurikira undi musore. Ngo yaramubajije, undi amubwira ko ari uwo bakundanye kera. Ariko, Blaise yavuze ko inshuti ze i Kigali zamubwiraga ko Serpha asambana n’umusore wese abonye, bityo akwiriye kumureka kugira ngo atazamwangiriza ubuzima.
Haciye iminsi baza kwiyunga ariko n’ubundi ibintu bikomeza kuba bibi cyane kugeza aho bahoraga mu iteranamagambo, Serpha abwira uyu wari umukunzi we kurekana n’izo nshuti ze zishaka kubateranya.
Blaise agaragaza ko nyuma yo gutandukana na Serpha, yarwaye agahinda gakabije ari nayo mpamvu yasangije abamukurikira bari barabuze amakuru ye yose. Ati “Nari ndi mu rukundo rwo ku rwego rwo hejuru.”
Ikindi ariko avuga cyamubabaje ari amafaranga menshi yahaye uyu musore, kuko uko yitsamuraga kose yamuhaga amafaranga. Mu butumwa yahaye abamukurikira agaragaza arenga miliyoni 1,5 Frw yagiye yoherereza Serpha mu bihe bitandukanye.
Avuga ko Serpha yagiye amubeshya ibinyoma byinshi ndetse ko hari aho yamubwiye ko yavukiye muri Amerika ariko akaza kuba i Kigali kubera impamvu ze bwite.
Serpha uvugwa muri izi nkuru ni umusore w’imyaka 24 witabiriye irushanwa rya The Voice Afrique Francophone muri Afurika y’Epfo mu 2020.
Serpha yavukiye mu Mujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye muri CGFK (College Gorge Fox de Kagarama mu ishami ry’Amateka, Ubumenyi bw’Isi n’ubukungu (HEG). Avuka mu bana bane ari uwa kabiri.
Reba indirimbo ya Serpha, uvugwaho kubeshya urukundo umusore mugenzi we
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!