Ubusanzwe Hamisa afitanye umwana w’umuhungu na Diamond witwa Dylan Nasseb, wavutse ku wa 8 Kanama 2017. Diamond yabyaranye umwana na Hamisa mu gihe yari asanzwe abana na Zari nawe bafitanye abana babiri.
Mu kiganiro yagiranye na The Switch Team yabajijwe niba Diamond atarigeze atekereza kujya gupimisha ibizamini bya ADN mbere yo kwemera umwana bafitanye.
Undi mu gusubiza ati “Ntekereza ko niba hari umuntu ufite icyizere cy’uko umwana ari uwe ni Diamond, kubera ko na mbere y’uko tubyarana Dylan, natwise inda ze eshatu [ebyiri zivamo].”
Uyu mwana wa Diamond na Hamisa akivuka uyu muhanzi yabanje kumwihakana, kugira ngo arengere urugo rwe na Zari.
Gusa muri Nzeri 2017 Diamond wari umaze igihe yotswa igitutu n’abantu batandukanye kubera kwihakana uyu mwana, yarashyize yemera ko ari uwe ndetse asaba imbabazi Zari.
Diamond yemeye umwana w’uyu munyamideli nyuma y’amasaha hacicikanye amafoto y’uyu muhanzi baryamanye, ndetse n’ubutumwa butandukanye bugaragaza gutongana no gucishanya bugufi hagati ya Zari na Hamisa wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ’Salome’.
Icyo gihe, Diamond yavuze ko yari yaragiranye isezerano na Hamisa ryo kubika ibanga ry’umubano wabo ndetse n’ibijyanye n’uruhinja ariko umukobwa aramwihinduka, akwirakwiza amakuru yose ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko impamvu yakomeje kwihakana uwo mwana ari ubwoba yari afite ko urugo rwe rushobora gusenyuka.
Ngo yamuhaga amashilingi ya Tanzania 70000 buri munsi yo kwiyitaho no kumenya buri kimwe ku mwana babyaranye, ndetse yari yaramuguriye imodoka ya Rav 4, ariko undi ntiyanyurwa nabyo.
Ku munsi w’abakundana mu 2018, Zari wari umugore wa Diamond Platnumz yatangaje byeruye ko atakiri umugore we, baratandukana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!