00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yashyize umucyo ku mubano we na The Ben

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 December 2024 saa 02:32
Yasuwe :

Bruce Melodie yavuze ko nta kibazo afitanye na The Ben, nyuma y’uko hari amakuru yakunze gucicikana agaragaza ko aba bahanzi bombi bafite amazina akomeye mu Rwanda badacana uwaka, uretse ko ibi uyu muhanzi yabyihakanye.

Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza, aho yari abajijwe niba koko hari abanyamakuru bafitanye ibibazo.

Ati “Mbere na mbere abenshi baje bansanga hano (mu ruganda rw’imyidagaduro) hari n’abo nahasanze. Nta muntu n’umwe wicaye hano utarakubise hasi ibintu nakoze gusa nta muntu ndarega muri RIB, nta n’uwo ngambirira gufungisha.”

Yakomeje avuga ko gahunda ye mu myidagaduro ari ugushimisha abantu, anagaragaza ko abibeshya ko afitanye ikibazo na The Ben atari byo.

Ati “Gahunda yanjye ni ugushimisha abantu. Ibi bintu ni mwe biri kugiraho ingaruka, ntabwo mukora akazi mwagakoze. Iyo ubyutse ugasanga uri mu maboko atari ayawe si byo. Ushaka kumfasha ari gusebya undi azabireke. Dukwiriye kubahana. Ko mwari kuzanshyigikira bakaba bari kubafunga murumva mutari kumpombya?"

Uyu muhanzi avuga ko hari ibintu akora kubera gushaka gutera ubuse, nko kugaragara akurura ishanga umukobwa mu gihe ari inkuru yari imaze iminsi ivugwa kuri The Ben n’ibindi.

Agaragaza ko ibintu byose byagiye bivugwa ko badacana uwaka atari byo, ndetse n’abavuzwe ko bagiye kwica igitaramo cye i Burundi barimo Fatakumavuta ubu ufunzwe atari byo.

Bruce Melodie mu minsi ishize yararikiye abakunzi be kuzitabira ijoro ry’umukara ari na ryo bara ry’imyenda abazitabira bategetswe kuzaza bambaye, bakaganuzwa album nshya y’uyu muhanzi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Bruce Melodie yamenyesheje abantu ko afite igitaramo cyo kuganura album ye, ndetse amatike yamaze gushyirwa ku isoko aho abantu 500 ari bo bonyine bateguriwe ibyicaro.

Abari kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo mbere y’umunsi bari kuyagura ibihumbi 20 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 40 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Abazayagurira ku muryango bo bazatanga ibihumbi 30 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 100 Frw ku myanya yihariye.

Iyi album yiswe ’Colorful Generation’ Bruce Melodie yari yayirarikiye abakunzi be muri uyu mwaka wa 2024, ariko mu buryo butunguranye, yemeje ko izasohoka umwaka utaha wa 2025.

Iyi album byitezwe ko iriho indirimbo zakunzwe nka ‘Sowe’, ‘Iyo foto’ na ‘Niki Minaji’ yamaze gushyira hanze n’izindi.

Bruce Melodie avuga ko abantu bari mu myidagaduro bakwiye gufashanya kugira ngo bagere ku iterambere
Kenny yavuze ko Bruce Melodie ari umuhanzi bahisemo kugeza n'ubu bakaba batabyicuza kuko ari umukozi mwiza
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cya Bruce Melodie ku bwinshi
Bruce Melodie na Kenny ushinzwe ibikorwa muri 1:55 AM abarizwamo bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru
Bruce Melodie yamaze kuvuga ko umwaka utaha azashyira hanze album

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .