Head’s Up, irushanwa rishya rigamije kuzamura abanyempano mu muziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Nyakanga 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya ‘Genesis Broadcasting Network’ cyateguye irushanwa ry’umuziki ryitwa ‘Head’s Up Competition’ rigamije kuzamura impano nshya mu muziki Nyarwanda.

Irushanwa rizatangira taliki ya 12 Nzeri 2020 aho icyiciro cya mbere kizaba kigizwe n’abantu 80 bazarushanwa hagasigaramo 40 aribo bazakomeza guhatana kugera hasigayemo icumi bazagera mu cyiciro cya nyuma.

Ku rushanwa bizajya biba buri cyumweri binyuze imbonankubone (live) kuri Genesis TV.

Niragire Marie France , uherutse kuba umugore wa mbere mu Rwanda utangije televiziyo yigenga ya Genesis Tv akaba n’umuyobozi w’Ikigo cya ‘Genesis Broadcasting Network’ cyateguye iri rushanwa yabwiye IGIHE ko icyo bagamije ahanini ari ugufasha abana bafite impano ariko babuze aho bigaragariza kugira ngo abantu babamenye.

Ati “Gukora ibi nta yindi nyungu mbifitemo ahubwo ni urukundo rw’umuziki kuko njya mbona abana benshi bafite impano ariko babuze ubushobozi cyangwa se aho banyura kugira ngo abantu babamenye. Ni nayo mpamvu tuzabakorera indirimbo tukabaha n’andi mafaranga azabafasha muri urwo rugendo.”

Taliki ya 6 Ukwakira 2020 nibwo hazatangazwa urutonde rw’abantu 40 batsinze bakwiye gukomeza mu kindi cyiciro.

Abo bose bazarushanwa kugeza taliki ya 13 Ukuboza 2020 hasigaremo icumi gusa ari nabo bazaba bageze mu cyiciro cya nyuma.

Abo icumi bazaba batsinze bazakorana indirimbo ivuga ku irushanwa rya Head’s Up. Nyuma yaho buri muhanzi azaba yarakoze indirimbo ye ari nayo azaririmba mu gihe azaba ari imbere y’abagize akanama nkemurampaka.

Irushanwa biteganyijwe ko rizasozwa taliki ya 26 Ukuboza 2020, ahazahembwa batatu bazaba babaye aba mbere.

Uwa mbere azakorerwa indirimbo esheshatu (mini album) ndetse n’amashusho y’indirimbo ebyiri. Nyuma y’ibyo azanahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Uwa kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw mu gihe uwa gatatu we azahabwa ibihumbi 300 Frw.

Iri rushanwa rizajya riba buri mwaka abahatana bemerewe kwiyandikisha ariko mu byiciro birimo RnB, Hip hop, Gakondo na Afrobeat ndetse hazaba hariho umwihariko w’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel music).

Kwiyandikisha bizatangira taliki 3 kugeza ku wa 31 Kanama 2020, bikorerwe kuri Website ya www.genesisbizz.com.

Abazagira uruhare mu gutora abatsinze hazaba harimo akanama nkemurampaka kazaba gafite uruhare rwa 50%, gutorera kuri internet byo bizaba bifite 30% naho ubutumwa bwo mu ndirimbo hamwe n’uko bazitwara muri studio byahawe 20%.

Iri rushanwa rigiye kuza nyuma y’ayandi yagiye abaho ariko ntatanze umusaruro wari witezwe.

Head’s Up ni irushanwa rifite intego yo guteza imbere umuziki Nyarwanda. Kwiyandikisha muri iri rushanwa bisaba kuba umuntu afite impano kandi atari asanzwe azwi mu muziki, atari icyamamare. Abiyandikisha bagomba kuba bari hagati y’imyaka 10 na 35.

Niragire yavuze ko batekereje gutegura iri rushanwa mu rwego rwo kuzamura abanyempano bataragira ubushobozi bwo gukora indirimbo
Head’s Up ni irushanwa rifite intego yo guteza imbere umuziki Nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .