Green P mu kiganiro na Bact , bagarutse ku nkuru z’urukundo bigera aho Green P avuga ko afite umukobwa wamutwaye umutima. Ati “Njye ndi mu rukundo kandi ni umukobwa twaherukanaga kera.”
Muri icyo kiganiro ntabwo Green P yasobanuye byinshi ariko ku murongo wa telefoni yabwiye IGIHE ko inkumi bari mu rukundo bigeze gukundana mu 2010 nyuma baza kuburana.
Ati “Twaherukanaga mu 2010 nyuma twaraburanye kubera ibihe. Nibyo rwose turakundana kandi nta gihindutse twazanakora ubukwe.”
Green P ntatinya kuvuga ko atazi gutereta ku buryo bisaba ko umukobwa ariwe utera intambwe akamwegera.
Ati “Nakubitanye n’umukobwa twakundanye tukiri abana, twongeye twisubiza ikuzo kuko n’ubundi nta mpamvu yo gukomeza kwiruka hirya no hino”.
Green P yavuze ko kugira ngo akunde umukobwa, bisaba ko aba atifitemo ubushegabo ndetse ngo ntajya yita ku kuba umukobwa yarakundanye n’abasore benshi.
Ati “Ndeba ko yujuje indangagaciro ziranga umunyarwandakazi, ibyo kuba yarakundanye n’abasore benshi nta kintu bindebaho kuko umuntu arahinduka.”
Green P ni umuraperi ubimazemo igihe kinini dore ko yatangiye mu 2007 akamamarira mu itsinda rya Tuff Gang.
Muri icyo kiganiro, umuhanzi Muchoma ushakira ubuzima muri Amerika ariko akaba yarigeze gukorana na The Ben indirimbo yitwa Umutoso, yahishuye ko yigeze kwandikira Uwicyeza Pamella kuri Instagram undi akamuca amazi.
Muchoma ati “Pamella akiri muri Miss Rwanda naramuterese, ikibabaje ntabwo yansubizaga ku butumwa namwandikiraga kuri Instagram. N’ubu rwose yanze kunsubiza kandi naramukunze na n’ubu ndacyamukunda”.
Reba ikiganiro Green P yahishuyemo ko afite umukobwa bashobora kuzabana
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!