Iki gitaramo cyeguriwe abahanzi nyarwanda gusa cyahuriyemo , Bruce Melodie , Afrique, King James, Okkama, Riderman ,Ish Kevin, Platini P, Ariel Wayz, Nel Ngabo, Davis D, Alyn Sano na Niyo Bosco.
Iki gitaramo cyari kiyobowe na MC Buryohe, Tessy, bunganiwe na Anita Pendo.
Umuhanzi Kayigire Josue wamamaye mu muziki ku izina rya ’Afrique’ niwe muhanzi ubimburiye abandi ku rubyiniro muri iki gitaramo ’East African Party ’ yari ibaye ku nshuro ya 14 ikaba kimwe mu bitaramo bitegurwa na EAP (East African Promoters).
Uyu muhanzi waje yitwaje ababyinnyi yafashijwe na You Star Band baririmbanye indirimbo zirimo; Akanyega, Rompe, My Boo, n’izindi.
Umuhanzi Osama Massoud Khaled winjiranye mu muziki izina rya Okkama watunguye umubyeyi we wari mu gitaramo amwifuriza kugira isabukuru nziza y’amavuko, yaririmbiye abakunzi be indirimbo zirimo ‘Iyallah’, ‘No’, Weekend yarimbanye na Yuhi MIC.
Niyokwizerwa Bosco bitirira imashini y’umuziki yaserukanye abasore baterura ibyuma. Yahereye ku ndirimbo yise ‘Ubigenza ute’ imwe muzatumye yiyegurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki.
Shengero Aline umaze kubaka izina nka Alyn Sano yinjiriye mu ndirimbo ‘None’. Uyu muhanzikazi yanyuze benshi binyuze mu ndirimbo yakoze umwaka ushize zirimo , Say Less, Radiyo , Fake Gee, n’izindi.
Ikishaka David [Davis D] wari ukubutse i Burundi aho yari afite igitaramo ku wa 31 Ukuboza 2022, ntiyakanzwe n’umunaniro yahise akomereza i Kigali mu gitaramo cya East African Party yamazemo iminota 50 ari ku rubyiniro.
Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo ‘Ifarasi’, ‘Micro’ , Ageze kuri Girlfriend yamanutse mu bafana abanza kubasuhuza mbere y’uko aririmba ‘Itara’ yakoze akiva muri gereza tariki 14 Gicurasi 2021.
Trap na Hip Hop zongeye kwerekana ko zikunzwe na benshi mu rubyiruko
Abaraperi bagaragaye muri iki gitaramo barimo Ish Kevin , Riderman, P Fla, na Fireman beretswe urukundo bikomeye ku buryo baririmbanye n’abakunzi b’umuziki indirimbo zose baririmbye ijambo ku rindi.
Umuraperi Ishimwe Semana Kevin (Ish Kevin) wishimiwe cyane muri iki gitaramo, yinjiye yifuriza abakunzi be kugira umwaka mushya muhire abaririmbira iyo yise ‘Babahungu’ .
Uyu muraperi wabimburiye abandi baraperi, yongeye kwerekana ko umuziki wa Trap/Trappish ukunzwe na benshi wongera kunyeganyeza inkuta za BK Arena.
Yakiriye umuraperi Ririmba bafatanya kuririmba indirimbo Ish Kevin yise ‘Clout’. Kevi yasabye abakunzi b’umuziki gushaka album yitwa ‘Nitwa Ririmba’ bakayumva, avuga ko uyu mwaka wa 2023 ari uwuyu muhanzi.
Abayezu Ariel [Ariel Wayz] wacurangiwe n’itsinda rya Symphony Band yahozemo, yinjiriye ku ndirimbo yakoranye na Juno Kizigenza bise ‘Away’ akurikizaho Chamber, Goodluck n’izindi.
Abayezu Ariel yerekanye ubuhanga bwe mu kuririmba umuziki wa Hiphop aho yaririmbye wenyine indirimbo ‘Demo’ yakoranye n’abaraperi; Sagamba, Solider kid, Bruce The 1st na Kivumbi King .
Byangabo Cyusa Nelson [Nel Ngabo] umaze kumurika Album ebyiri yabyinishije urubyiruko rwari ruteraniye muri BK Arena ahereye ku ndirimbo ‘Nywe’, Fresh, Joli n’izindi
Uyu muhanzi yageze kuri ‘Muzadukumbura’ yahise azamura umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman, maze ku rubyiniro yakiranwa impundu arimbana n’abafana iyi ndirimbo kuva itangiye kugeza irangiye.
Uyu muraperi yahise akumbuza abakunzi ba Tuff Gang ibihe iri tsinda ry’abaraperi ryagize, aririmba indirimbo ‘Amaganya’ akomeza agira ati “2023 tugiye gukora ibikomeye , inkuba zizakubita.
Muri iki gitaramo Nel Ngabo yahishuye ko afite album nshya azamurika mu kwezi kwa Gashyantare 2023.
Nemeye Platini umaze igihe gito atangiye umuziki ari wenyine nyuma y’isenyuka rya Dream Boys, yinjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo nshya aherutse kumurika yise ‘ Mbega Byiza’
Uyu muhanzi wakoresheje imbaraga nyinshi, yaririmbye ajyana n’ababyinnyi be bamufasha gususurutsa abakunzi b’umuziki.
Platini yahaye icyubahiro umuhanzi Yvan Buravan na Jay Polly ahita aririmba ‘Mumutashye’, indirimbo ya Dream Boys na Jay Polly.
Ubwo igice Jay Polly yaririmbye muri iyi ndirimbo cyari kigezweho yaretse abafana biririmbira amagambo yose uyu muraperi yashyize muri iyi ndirimbo.
Gatsinzi Emery [Riderman] wari uherekejwe n’umuraperi Siti True Karigombe batangiye babyinisha abakunzi b’umuziki bahereye ku ndirimbo ‘Cugusa’, Mambata , Igicaniro n’izindi.
Yageze kuri Holo n’Abanyabirori maze izi ndirimbo zizamura umurindi wa benshi babyinana na we asoza batabishaka.
Ruhumuriza James uzwi nka King James wari ukumbuwe na benshi mu bitaramo yakiriwe ku rubyiniro, yanzika mu ndirimbo ‘Birandenga’ nyuma yakira Ariel Wayz baririmbana ‘Ndakumbuye’ indirimbo bakoranye mu 2021.
King James yahamije ko ijwi rye ndetse n’abafana be bazwi ku izina ry’Intaneshwa ntaho byagiye, baririmbanye indirimbo zirimo, Ganyobwe, Zari inzozi , Ndagutegereje cyane n’izindi.
Ubwo yari ageze ku ndirimbo ‘Nisubiyeho’ King James yahise yakira umuraperi Hakizimana Umurerwa Amani uzwi nka P Fla wakiranwe urugwiro yavuye ku rubyiniro abakunzi b’umuziki wa Hip Hop batabishaka.
Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] niwe muhanzi wasoje iki gitaramo, yishimiwe n’abafana be yise ‘Ibitangaza’ yabaririmbiye nabo indirimbo zirimo , Funga Macho, Henzapu , Nyola, Saa Moya, Uzandabure n’izindi.












































Ushaka kureba andi mafoto wanyura hano
Amafoto : Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!