Nk’uko dusanzwe tubigenza twakusanyije indirimbo nshya zitandukanye zagiye hanze, zafasha abantu gusoza umwaka.

Ni indirimbo zirimo izo hanze y’u Rwanda n’izo mu Rwanda. Harimo kandi iz’abahanzi bakimuzaka n’abamaze kubaka izina yaba mu muziki usanzwe cyangwa uwo guhimbaza Imana.

“Avec Toi” – Ciney

Nyuma y’imyaka 12 atari mu muziki, Ciney Aisha yongeye kuwusubukura yizeza abakunzi be kutazongera kumubura ukundi ndetse ahamya ko nubwo batamubonaga hari ibyo yari ari gutunganyiriza mu gikari.

Ibi uyu muhanzi yabigarutseho nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Avec toi’.

Ciney yaherukaga mu muziki mu buryo bushikamye mu 2013 ubwo yasohoraga indirimbo zirimo za Dogoni na Tuma bavuga, yaje kurushinga mu 2017.

Iyi ndirimbo ye nshya aba agaragaza ibyiza byo kubona umukunzi ariko by’umwihariko akaba ari umuntu wumva uwo bari kumwe.

“Nta Mpamvu” – Jesca Mucyowera

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jesca Mucyowera, yatangiye gusogongeza abakunzi be, indirimbo zigize album ye ya gatatu aheruka gufatira amashusho mu gitaramo gikomeye yakoze mu Ugushyingo 2025 yari yise “Restoring Worship Experience”.

Uyu muhanzi mu kiganiro yahaye IGIHE, yavuze ko nyuma yo gukora igitaramo cyitabiriwe cyane yafatiyemo amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize album ye ya gatatu, yatangiye gushyira hanze zimwe.

Ati “Nibwo album ndi kuyitangira, muri kiriya gitaramo twafashe amashusho y’indirimbo eshatu gusa. Ntabwo ndamenya izina rya album gusa izaba igizwe n’indirimbo 10.”

Indirimbo ya mbere Jesca Mucyowera yashyize hanze mu zigize album ye ya gatatu yayise “Nta Mpamvu’’.

Yavuze ko ubutumwa ari ubwo kubwira abantu kwambaza Imana.

Ati “Ubutumwa burimo ni ubwo kubwira abantu ko nta mpamvu yatuma dupfukamira ibindi bigirwamana. Imana yacu ni yo tugomba kwizera yonyine naho ibyo dusengera itarabikora igomba kuguma ari Imana.”

“Yatuvukiye (Christmas Song)” – Maranatha family Choir

Ni indirimbo nshya ya Maranatha Family Choir yo kwizihiza umunsi wa Noheli umwami Yesu yavutseho.

Maranatha yashyize hanze indirimbo mu gihe mu mwaka wa 2026 tugiye kwinjiramo izakora igitaramo cy’amateka kizafasha abakunzi bayo kwishimana nayo.

“Bonane” – Mr. Kagame

Ni indirimbo nshya ya Mr. Kagame yo gufasha abantu b’uyu muhanzi kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.

Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Yeahman mu gihe amashusho yakozwe na Dirroz Collin.

“Nyiragongo” – Kevin Kade

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Kevin Kade. Yayishyize hanze nk’impano yo gufasha abakunzi be gusoza umwaka wa 2025.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aba aririmba yishyize mu mwanya w’umusore ushaka guha umukobwa icyo yifuza cyose kubera urukundo amukunda.

Kevin Kade yashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ku wa 31 Ukuboza 2025 afite igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki kizabera kuri Kigali Convention Centre.

Young Zaki yashyize hanze album nshya…

Umuraperi Young Zaki yashyize hanze album ye nshya yise “Baraba Abambwe” yakozwe nyuma yo gutsinda abandi baraperi bakiri bato, bari bahatanye mu irushanwa rya Streetball Freestyle Tournament ryabaye muri Nyakanga 2025.

Iyi album igizwe n’indirimbo icyenda zirimo, “Stop” yakoranye na Papa Cyangwe, “Ngendera kure” yakoranye na Trizzie 96 na “Induba” yakoranye na Wamunigga.

Iyi album iriho izindi ndirimbo yakoze ari wenyine zirimo “Gutya”, “Hustler”, “Shake”, “Ni wowe”, “Baraba Abambwe” na “MYB”.

“Haje Gushya” – Kenny Sol

Ni indirimbo nshya ya Kenny Sol uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki nyarwanda.

Igaruka ku kugaragaza uko abantu bishimira ibihe barimo akenshi iyo bagize amahirwe yo kubona agafaranga.

“Arakora” – Emmy Vox Ft Mpano Layan, Yimba Music

Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi barimo Emmy Vox, Mpano Layan na Yimba Music. Aba bahanzi baba bagaragaza ko guhungira ku Mana nta kintu gisa nabyo kuko ariyo ishobora byose.

“Twakiriye Ubwami” – Eddy Muramyi

Ni indirimbo ya Eddy Muramyi uri mu bari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya Imana. Aba agaruka ku buryo Yesu ariwe muhuza w’isezerano rishya bityo akwiriye kwegerwa n’abashaka kurengerwa n’Imana.

“Umukiza Yavutse” – Tonzi

Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi. Igaruka ku kuvuka kwa Yesu Kirisitu, wabaye umucunguzi w’Isi. Igamije gufasha kwizihiza Umunsi wa Noheli wizihizwa hibukwa ivuka rya Yesu.

“Nza” – Rwema Tessy

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Rwema uri mu bakiri kuzamuka muri iki gihe. Igaragaza ko uwo Imana yimikishije amavuta, nta kabuza imurinda kandi amarembo ye ntiyugarirwe.

“Nasema Asante” – Ambassadors of Christ Choir

Ni indirimbo nshya ya Ambassadors of Christ Choir yo gushimira Imana imirimo igenda ikorera abayiringiye umunsi ku wundi. Aba baririmbyi bagaragaza ko nta kindi abantu biringiye Imana baba bakwiriye gukora uretse kuyishimisha iminwa yabo.

“Ukuntu Aribyo” – Dice The Prince

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Dice The Prince uri mu bahanzi bari kuzamuka muri iki gihe. Aba yishyize mu mwanya w’umusore uba abaza umukobwa ukuntu aribyo kumusiga wenyine.

“219” – Boy Chopper ft. Yugi Umukaraza

Ni indirimbo y’abahanzi Boy Chopper na Yugi Umukaraza bari kuzamuka neza muri iki gihe. Baba bishyize mu mwanya w’umusore ukunda umukobwa akagera aho amera nk’aho yamusajije.

Indirimbo zo hanze…

“Africa” – French Montana & Akon & Innoss’ B & Yemi Alade

“Last Christmas” – Khalid

“Miracle” – Jason Derlulo

“Love is the same” – Adekunle Gold

“Wehele” – TxC, Mavo, Shoday ft. Rald, Al Xapo, Carter IV, Leemckrazy & Wade

“Christmas in Minnesota” – Snoop Dogg