Wema Sepetu we yamamaye cyane kuva yaba Nyampinga wa Tanzania muri 2007 gusa ubwamamare bwe bwakajije umurego mu gihe yamaze akundana na Diamond Platnumz, umugabo wa Zari.

Yari aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko naramuka arengeje imyaka 32 ataragira abana, azafunga urubyaro akikuzamo nyababyeyi, mu buryo buhoraho ntiyongere guteganya ibijyanye no gutwita.

Mu kiganiro yagiranye na E-Newz kuri EAT yumvikanye asa n’uwamaze kwisubiraho ku cyemezo yari yafashe cyo kuvanamo nyababyeyi nakomeza kubura urubyaro. Kuri iyi nshuro yavuze ko azategereza igeno ry’Imana kugeza igihe izamuhera umwana.

Wema Sepetu uherutse gusohora filime nshya yise ‘Heaven Sent’, yavuze ko amaze imyaka itanu akora ibishoboka byose ngo asame ariko byaranze. Ngo yatangiye kwifuza kubyara afite imyaka 24 none ubu agiye agejeje 29 ndetse icyizere cyo kuzabyara ni gike.

Yagize ati “Mu by’ukuri nkunda kuba nabyara umwana ndetse kugeza ubu ndacyabyifuza. Natangiye kwifuza kuba nabyara umwana ngifite imyaka 24 none ubu ngejeje 29.”

Yongeyeho ati “Ni inzozi mfite ariko ntabwo ndacika intege burundu, Imana ishobora byose imfiteho umugambi wayo. Iyo ucitse intege uba urimo kugaragaza ko utizera Imana kandi njye ndi umuyisilamu, ngomba gutegereza icyo izakora.”

Muri Gashyantare 2016, Wema Sepetu yumvikanaga mu itangazamakuru avuga ko yiteguye kwibaruka impanga, icyo gihe yari aharararanye na Idris Sultan wegukanye Big Brother Africa ya 9.

Kuwa 16 Gashyantare 2016, Idris yanditse kuri Instagram amagambo arimo agahinda agaragaza ko abana b’impanga yiteguraga kubyarana na Wema Sepetu bapfuye bataravuka. Kuva ubwo inkuru yabaye kimomo ndetse ntibyongera gufatwa nk’ibihuha ko inda ya Wema yavuyemo.

Kuvamo kw’iyi nda byateje urujijo ndetse bivugwaho bidasanzwe muri Tanzania, benshi bashinje Wema kuba umunyabinyoma ngo kuko atari ubwa mbere avuga ibintu nyuma bikazamenyakana ko yabeshyaga.

Sepetu agitandukana na Diamond yigeze kuvuga ko uyu muhanzi adafite ubushobozi bwo gutera inda ndetse yabishyize muri zimwe mu mpamvu zikomeye zatumye batandukana. Bidatinze, Diamond yahise akundana na Zari baranabyarana ubu bafitanye abana babiri ndetse hari n’undi bivugwa ko uyu muhanzi yabyaranye n’umunyamideli yakoresheje mu ndirimbo.

Uyu mukobwa yigeze kuba Nyampinga wa Tanzania
Uyu mukobwa yigeze kuba Nyampinga wa Tanzania
Wema Sepetu ngo nagira imyaka 32 atabyara azabivamo burundu
Wema Sepetu ngo nagira imyaka 32 atabyara azabivamo burundu
Miss Wema Sepetu yigeze gutangaza ko atwite inda ya Idris Sultan biza kurangira atayibyaye
Miss Wema Sepetu yigeze gutangaza ko atwite inda ya Idris Sultan biza kurangira atayibyaye