{Buri mwaka ku itariki ya 14 Gashyantare hizihizwa umunsi wahariwe abakundanye, Saint Valentin, aho mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda usanga abasore n’inkumi bakundana bakoze iyo bwabaga ngo bashimishe ababo.}
Kuri iyi nshuro mu Mujyi wa Kigali uyu munsi usa n’uwasojwe n’ibitaramo by’impurirane byawitiriwe mu rwego rwo gufasha abakundana kwizihirwa no kurushaho kuryoherwa n’ibyishimo by’uyu munsi.
Benshi mu basore n’inkumi bakundana babanje guhana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, n’indabo z’amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana mbere y’uko bafata umwanya wo kwitabira ibi bitaramo byabereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
By’umwihariko, ibitaramo bibiri bikomeye kurusha ibindi, icyabereye kuri Hotel de Mille Collines (cyiswe soirée des amoureux) n’icyo kuri Serena Hotel (cyiswe Agatima), nibyo bisa n’aho byari byashidukiwe na benshi mu bakundana kugira ngo basoze umunsi wabo bagifite akanyamuneza ku maso banakeye ku mutima mu by’urukundo.
Igitaramo cya Christopher na Knowless cyari cyihariye
Igitaramo Christopher na Knowless bise ‘Agatima’, byagaragaye ko cyari gifite akarusho n’umwihariko mu mitegurire. Uhereye ku buryo intebe zari ziteguwe, uburyo abantu bashyirwaga mu byicaro, uburyo bahabwaga ibyo kunywa no kurya, gahunda y’umuziki wari uhari n’ibindi byinshi.

Nk’uko abateguye iki gitaramo cyiswe ‘Agatima’ bari babisezeranyije abagombaga kucyitabira ni nako byagenze dore ko buri wese yahabwaga icyo kunywa no kurya ndetse abakundana babyifuje wasangaga bateguriwe ameza yabo kugira ngo barusheho kuryoherwa n’ibirori.
Hejuru y’uwo muteguro wari ubereye ijisho, Knowless , Christopher na Jules Sentore baririmbye nyinshi mu ndirimbo zabo z’urukundo mu buryo bwa live bigwa neza benshi. Uyu muziki wa live waherekezwaga n’inzenya za MC Arthur wari uyoboye ibirori.















Muri Soirée des Amoureux benshi barebaga ibirori bishingikirije amano
Kuri Hotel de Mille Collines naho hari igitaramo cyiswe soirée des amoureux(ijoro ry’abakundana). Nacyo cyitabiriwe mu buryo bukomeye gusa cyo byagoranaga kuba buri wese yareba umuziki nk’uko abyifuza kubera uburyo abantu bari bahagaze begeranye umuntu ku wundi ku buryo abagufi bishingikirizaga guhagarara ku mano ngo bisumbukuruze barebe ibirori ariko bikaba iby’ubusa.
Ubwitabire bw’iki gitaramo bwari ku rwego rwo hejuru gusa byabangamiye bamwe bataha batanarebye uko cyagenze kubera ubuto bw’icyumba cyabereye. Hari abahageze babona uburyo abantu bacukiranye bagahita bikubura bahataha.
Playback ivanzemo ubushyuhe bukabije
Bitandukanye n’igitaramo cya Knowless na Christopher cyari icy’umuziki wa Live gusa , ‘soirée des amoureux’ cyari cyiganjemo abahanzi baririmbye bakoresheje CD uretse abahanzi nka Mwitenawe Augustin, Hope, Peace, Nyamitali Patrick…..
Kubera ubwinshi bw’abafana n’ubuto bw’icyumba igitaramo cyabereyemo, hari ubushyuhe bukomeye bwabangamiraga benshi bigatuma bajya hanze gushakisha akayaga bakongera gufata ubukonje bakagaruka. Wasangaga benshi bihanagura icyuya kubera ubushyuhe bukabije.
Hari ibindi bitaramo byitiriwe umunsi w’abakundanye byabereye muri Kaizen Club(aho Urban Boyz yaririmbiye), kuri Galaxy Hotel, icya Dream Boyz kuri Classic Hotel, Bruce Melody kuri Mirror Hotel , icya Senderi i Nyamirambo n’ibindi bitandukanye.








Reba uko Saint Valentin yizihijwe mu Mujyi wa Kigali:
{Amafoto: Jack Yakubu}

Ibitekerezo 0