Muri Nyakanga 2026, inteko y’abacamanza yagize umwere uyu mugabo w’imyaka 31, usanzwe witwa Andres Felipe Valencia Barrientos, ku byaha bitatu byo gufata ku ngufu, icyaha kimwe cyo gukubita no gukomeretsa ndetse n’icyaha cyo kuniga undi.

Icyakora, yahamijwe ibyaha bibiri bijyanye no kukubita. Nta mwanzuro wafashwe ku byaha bitatu byo gufata ku ngufu, Barrientos ahakana.

Mu 2024 umukobwa wari ufite imyaka 20, akaba yari umufana we, avuga ko Barrientos yamusambanyije ku gahato inshuro nyinshi ndetse akamukorera ibikorwa by’urugomo mu cyumba cye cya hoteli i Perth, muri Australia, nyuma y’igitaramo yari arimo mu 2024.

Icyakora mbere byavuzwe ko Barrientos n’uyu mukobwa bakoze imibonano mpuzabitsina babyumvikanyeho mbere, ariko uyu mukobwa akavuga ko nyuma byahindutse urugomo ndetse ko Barrientos yanze guhagarika icyo gikorwa.

Ku wa Gatanu, Urukiko rw’Akarere ka Perth rwashyizeho itariki ya tariki ya 15 Kamena nk’umunsi urubanza rushya ruzatangiriraho, rukaba ruteganyijwe kuzamara iminsi umunani.

Barrientos ntiyasabwe kwitaba urukiko, kandi bivugwa ko yasubiye mu Bwongereza nyuma y’uko urukiko rumuhaye uruhushya rwo kuva muri Australia mu rwego rwo kuburana adafunze.

Gutanga igihano ku byaha bibiri byo gukubita Barrientos yahamwe na byo muri Nyakanga bizakorwa nyuma y’uko urubanza rushya ruzaba rurangiye.

Barrientos wavukiye muri Colombia ariko akaba yarakuriye mu Bwongereza, azwi cyane mu bikorwa by’umuziki afatanyije n’itsinda ry’abakora amashusho kuri YouTube rya Beta Squad.

Umuraperi Yung Filly ukekwaho ibyaha byo gusambanya ku gahato agiye kusubizwa mu nkiko
Umuraperi Yung Filly ukekwaho ibyaha byo gusambanya ku gahato agiye kusubizwa mu nkiko