Mu butumwa yanyujije kuri X ku wa 9 Ugushyingo 2026, Sherrie yavuze ko umuntu ashobora gutangira igikorwa cyiza agifitiye ishyaka, ariko kutabona abamushyigikira no guhora ahura n’abamunenga bikagenda bimugabanyiriza ubushake bwo kugikomeza.
Ati “Biratangaje kubona ushobora gutangira ikintu cyiza ufite ishyaka ryinshi, ariko kubera ubufasha buke no guhora unengwa, ukagenda ucika intege. Aho ukorera ibikorwa byawe hafite uruhare rukomeye. Ubu ndumva impamvu bamwe mu bagize icyo bageraho bahitamo kwita ku buzima bwabo no kwishimisha mu mafaranga yabo.”
Sherrie yavuze ko yababajwe no kumenya ko hari umuntu wifuzaga gutera inkunga Sherrie Silver Foundation, agerageza kumugeraho abinyujije ku bantu batandukanye bo mu gihugu, ariko bakamuyobora ku rindi tsinda rikora ibikorwa bisa n’ibye.
Yavuze ko uwo muntu yabwiwe ko “Silver adakeneye ubufasha, ko ari umukire.”
Yagaragaje ko ibyo byamwigishije byinshi, asobanura ko nubwo akunze guceceka akita ku bikorwa bye, afite intego yo gukora impinduka zirambye zituma abandi bakiri bato babyaza umusaruro impano zabo, bakagera no ku rwego rumurenze.
Ati “Icyo nifuza ni ukuzana impinduka zirambye muri uru rwego kugira ngo abandi bakiri bato bakoreshe impano zabo bagere kure kundusha. Ariko na njye ndi umuntu, sinabikora njyenyine kandi mpora mpabwa nteshwa gake.”
Sherrie yasabye abantu gushyigikira abandi bazaza bafite intego nk’ize, bakifatanya na bo aho kubaca intege. Yavuze ko abantu bose batagira ukwihangana kungana cyangwa ngo bashobore gukomeza guhatana mu bihe bikomeye.
Yashimangiye ko urukundo akunda igihugu cye ari rwo rumutera gukora ibyo bikorwa, ariko ko na we afite aho ubushobozi no kwihangana bye bigarukira.
Hari ibikorwa bitagaragara ku mbuga nkoranyambaga
Sherrie yavuze ko abantu babona gusa abana bishimye, baririmba kandi babyina, nyamara hari ibindi bikorwa bibakorerwa bitajya bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Yagaragaje ko birimo kwishyurira abana amashuri, kwita ku barwaye, kubashakira ibyo kurya no kubigisha kubyina nta kiguzi.
Ati “Ibyo mubona byose ni abantu bishimye baririmba kandi babyina, kuko tutagaragaza abana bari mu bitaro, uko twishyura amafaranga y’ishuri n’abana bava mu ishuri kuko uyu mwaka ntashoboye kubona ubushobozi bwo kwishyurira benshi.”
Sherrie yagaragaje ko atazi neza niba gahunda z’ibigo zo kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage zishyirwa mu bikorwa koko, cyangwa niba hari ibigo biba bishishikajwe gusa no kwimenyekanisha.
Yasabye ubufatanye mu kubaka igihugu, ashimangira ko urubyiruko ari rwo hazaza kandi ko impano zishobora gufungura amarembo y’amahirwe nk’uko siporo ibikora.
Ati “Ese twakubakira igihugu cyacu hamwe? Urubyiruko ni rwo hazaza. Impano zifungura amarembo nk’uko siporo ibikora. Umuziki wahinduye ubuzima bwanjye, ariko umukobwa wanyu araniwe cyane.”
Amakuru agaragara ku rubuga rwa Sherrie Silver Foundation agaragaza ko ifasha abana, urubyiruko n’abagore barenga 1000, ikabaha aho kugaragariza impano zabo, ubumenyi n’ibikoresho bibafasha kuzibyaza umusaruro, na wo ukababera inzira yo kwikura mu bukene.
Uretse guteza imbere impano, baherekeza uru rubyiruko mu rugendo rwo kugira ubuzima bwiyubashye, bakarufasha kubona uburezi, ubuvuzi, aho kuba, amafunguro yuzuye intungamubiri buri cyumweru n’amahirwe afatika yo kwinjira mu mwuga w’ubuhanzi.





Ibitekerezo 0