Ni igikorwa ngarukamwaka MC Brian akora afatanyije n’inshuti ze mu rwego rwo gushimira amahirwe igihugu giha urubyiruko mu nzego zitandukanye.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 12 Ukwakira 2025, kiba binyuze muri gahunda ya “One For One Campaign” aho byibura buri muntu yishyuriraga undi umwe ubwisungane mu kwivuza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo, Niyonkuru Emmanuel, yashimiye MC Brian n’inshuti ze, anatangaza ko mu baturage barenga 17.000 babashije kwishyurira 1100 ndetse ari “igikorwa cy’indashyikirwa”.
MC Brian yagize ati “Icyo nishimira ni uburyo uko umwaka ugenda uza, mfatanyije n’inshuti zanjye tugenda twishyurira benshi kurushaho; niba twaratangiye twishyurira abantu 250 tukaba tugeze aho twishyurira abantu 1100.”
Yongeyeho ati “Ikindi nishimira kurushaho ni amahirwe igihugu kidahwema kumpa mu kazi kanjye ka buri munsi ndetse kidahwema guha urubyiruko muri rusange binatuma tugera aho dufasha imiryango itishoboye.”
Ni ku nshuro ya kane, MC Brian n'inshuti ze batanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage batishoboye, aho babikorera mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ubwa mbere batanze 250 mu Karere ka Nyagatare mu 2022, mu 2023 hatangwa ubwisungane mu kwivuza ku bantu 400 bo mu Karere ka Nyanza mu gihe mu 2024 bwahawe abantu 700 bo mu Karere ka Gicumbi.
MC Brian amenyerewe cyane ku mikino yose ya Basketball no mu bindi bikorwa by’imikino n’amarushanwa arimo Tour du Rwanda, Kigali International Peace Marathon, Ironman, Giants of Africa, ibirori n’ubukangurambaga bwa leta butandukanye.
Muri Nzeri 2025, yari umushyushyarugamba n’umushingwabirori muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali, ndetse yari ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.
















Ibitekerezo 0