Uyu mukinnyi wamamaye muri filime zirimo Rambo na Rocky, yavuze ko adatewe ipfunwe no kuba yarifashishije izina rye n’ubushobozi afite mu ruganda rwa sinema kugira ngo umukobwa we abone amahirwe.
Stallone yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na USA Today ku wa 16 Ukwakira 2026, cyongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko amagambo ye akwirakwiye.
Yabajijwe ku bamushinja gukoresha icyenewabo kugira ngo umukobwa we ahabwe akazi.
Stallone ntiyigeze ahakana ko yafashije umukobwa we, ahubwo yashimangiye ko buri mubyeyi akwiriye gukora ibishoboka byose kugira ngo abana be bagire ejo hazaza heza.
Ati “Birumvikana ko ari ugutonesha uwawe, wa mupfapfa we! Ni yo mpamvu turi ababyeyi. Twifuriza abana bacu ibyiza, ni yo mpamvu tubaha amahirwe yose ashoboka.”
Yakomeje avuga ko umubyeyi udakoresha amahirwe afite ngo afashe abana be aba atuzuza neza inshingano ze.
Icyakora, Stallone yashimangiye ko nubwo izina ry’umubyeyi rishobora gufasha umwana kubona akazi, kugakomeza no kugera ku ntsinzi biterwa n’ubushobozi bwe.
Yavuze ko ababyeyi bashobora gufungurira abana babo amarembo, ariko ko kugira ngo bayanyuremo kandi bakomeze kwitwara neza bisaba impano n’umurava.
Ati “Abantu bashobora kuvuga ko yabonye ako kazi mu buryo bworoshye, kandi bashobora kuba bafite ukuri. Ariko kugakomeza no gukina imbere ya miliyoni z’abantu bisaba kuba ubishoboye.”
Scarlet Rose Stallone ni umwe mu bakobwa batatu ba Sylvester Stallone, akaba akinana na se muri Tulsa King.
Iyi nkuru yongeye kubyutsa impaka zimaze igihe muri Hollywood ku bana b’ibyamamare bahabwa amahirwe mu ruganda rw’imyidagaduro babifashijwemo n’amazina y’ababyeyi babo.
Tulsa King ni filime y’uruhererekane yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ivuga ku buzima bw’umugabo wahoze mu mutwe w’abagizi ba nabi, ugerageza kongera kwiyubaka nyuma yo kumara imyaka 25 muri gereza.
Yatangiye kwerekanwa ku wa 13 Ugushyingo 2022, kuri Paramount+, ikaba yarakozwe hashingiwe ku gitekerezo cya Taylor Sheridan, wamamaye mu bikorwa birimo Yellowstone.
Umukinnyi w’imena ni Sylvester Stallone, ukina yitwa Dwight Manfredi, uzwi ku izina rya The General.





Ibitekerezo 0