Iri rushanwa ryiswe ’Rubavu Talents Detection’ nyuma yo kuzenguruka imirenge cumi n’ibiri igize Akarere ka Rubavu, icyiciro cya kabiri cyasorejwe mu Murenge wa Gisenyi, kuri Sun Rise Hotel ku wa Gatandatu, tariki 10 Kamena 2017, ahatoranyijwe abagera kuri 12 bafite impano kurusha abandi.
Abategura iki gikorwa gisatira umusozo bavuga ko mu bigamijwe icy’ibanze ari ukumenyekanisha impano zitandukanye z’urubyiruko ruba rudafite uburyo bwo kwigaragaza. Irushanwa ryatangiranye n’abasore n’inkumi bagera kuri 317 biyandikishije mu mirenge yose igize Akarere ka Rubavu.
Umuyobozi wa Easy and Possible Ltd. itegura aya marushanwa, Niyigena Sano Francois yabwiye IGIHE ko bishimiye uburyo ibyiciro bibiri by’amajonjora y’abafite impano mu muziki byagenze, ashimangira ko batangiye kwitegura umunsi wa nyuma w’irushanwa, hakazatumirwa n’abahanzi bakomeye bazasusurutsa icyo gikorwa.
Ati “Ibikorwa byo gushakisha abafite impano zihariye mu muziki byagenze neza muri rusange. Abo twafashe twizeye neza ko bazabonekamo abanyamuziki bashobora guserukira aka gace ku rwego rw’Igihugu, bakigaragaza mu gihe baba bafashijwe kandi bagakora umuziki wubaka u Rwanda n’Abanyarwanda.”
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa mu mpera za Nyakanga, icyo gikorwa kizabera mu Murenge wa Kanzenze mu kigo cya Nkamira, ahazatangirwa ibihembo kuri babiri bazaba bahize abandi.

Abazatsinda irushanwa bazasinyana amasezerano n’inzu itunganya umuziki ya ‘Easy & Possible’ bafashwe kumenyekanisha impano zabo no kuzibyaza umusaruro mu gihe kingana n’imyaka itatu. Mu bindi bihembo byateganyijwe harimo mudasobwa na za telefoni zigezweho ‘smartphone’.
Abatsinze mu ijonjora ry’icyiciro cya mbere bari 40, batoranyijwemo 12 mu cyiciro cya kabiri, aba akaba ari bo bazahatanira ibihembo by’irushanwa.








Ibitekerezo 0