Uyu mupadiri w’imyaka 30 y’amavuko yatangiye umuziki umuziki muri 2012 ubwo yahabwaga isakaramentu ry’Ubupadiri. Mu mashusho y’indirimo nshya yise ‘Araturinda’ agaragara akina karate, yambaye impuzankano iranga abawukina n’umukandara w’umukara ugaragaza urwego agezeho.

Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwo kubwira abantu ko Imana ariyo ibarinda. Yagize ati “Ubundi ni uko abantu babyumva nabi karate ntabwo ari ukurwana, ahubwo ni ukwirinda no kurinda. Nashyizemo ayo mashusho ya karate kugirango ngaragaze uburyo Imana ari yo iturinda atari twe twirinda.”

Yakomeje avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo agamije gutanga ubutumwa ku bemera Imana muri Kiliziya Gatolika no mu yandi madini n’amatorero. Ati “Karate ni umukino ntabwo ari intambara, abazabona aya mashusho ntibazagire ibindi batekereza ahubwo ndi kwerekana ikintu cyo kurinda no kurindwa.”

Uretse kuba mu mashusho y’iyi ndirimbo Padiri Uwimana agaragara akina karate, anagaragaramo akora ibimenyetso bizwi ku bahanzi bakora injyana ya Hip Hop ndetse hari igice agaragarizamo ubuhanga bwe mu mikino ngororamubiri yijugunya mu kirere akagaruka ku butaka.

Yagize ati “Nimara gusaza nzahindura imyitwarire ariko imyaka mfite ntabwo inyemerera kwifata nk’umusaza. Inyifato yanjye muri iyi ndirimbo iratanga ubutumwa ku bakiri bato batajya bakunda kumva cyangwa kubyina indirimbo zivuga iby’Imana. Indirimbo ifite ubutumwa bwiza kandi irabyinitse ni cyo nashakaga kugaragaza.”

Padiri Uwimana Jean François yishimira ko intego yari afite atangira guhanga yatangiye kuyigeraho, ngo kuko ibihangano bye bisigaye bicurangwa kandi bikabyinwa n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Padiri J. Francois akora umuziki ugezweho muri Hip Hop n'izindi njyana zikunzwe n'urubyiruko
Padiri J. Francois akora umuziki ugezweho muri Hip Hop n'izindi njyana zikunzwe n'urubyiruko

Yagize ati “Abantu basenga, abakirisitu gatolika ndetse n’abarokore yewe n’abadasenga, nabo usanga bumva indirimbo zanjye kandi mu birori no mu minsi mikuru itandukanye barazibyina. Iyi rero ni yo ntego nari mfite yo guhanga indirimbo zibyinitse ariko zifite ubutumwa bw’ijambo ry’Imana zitanga.”

Uyu mupadiri umenyerewe mu njyana ya Hip Hop, avuga ko nta yindi nyungu ashaka mu buhanzi uretse kogeza inkuru nziza biciye mu ndirimbo. Yavuze ko azakomeza guhanga mu zindi njyana haba Reggae, Zouk, Pop, rap n’izindi kugirango akomeze akundishe abakiri bato umuziki ubyinitse kandi uvuga ijambo ry’Imana.

Padiri Uwimana Jean François  akataje ivugabutumwa rinyuze muri Hip Hop
Padiri Uwimana Jean François akataje ivugabutumwa rinyuze muri Hip Hop

[email protected]