Ubwo MC Tino yigaga mu mashuri yisumbuye muri Kagarama Secondary School nibwo yatangiye gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi akanabisaruramo amafaranga.

Hagati muri 2006-2008, MC Tino yanakoraga akazi benshi bita ‘kumansura’ muri Sky Hotel ikiri ku isonga mu zagiraga utubyiniro dushyushye.

‘Oba wuwo’ ni imwe mu ndirimbo zacaga ibintu icyo gihe MC Tino na we akayisubiramo kenshi kugeza ubwo i Kigali bemeye ko yaririmbwe n’Umunyarwanda.

Yabitangiye akiri umumansuzi

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, MC Tino yavuze ko yakundaga gusubiramo indirimbo z’abahanzi cyane cyane abo muri Uganda kuko ari we wenyine wavugaga neza urwo rurimi muri bagenzi be bari bahuje umwuga.

Ati “Byatangiye nigana ba R.Kelly ku ishuri nyuma nza gutangira kujya muri Sky Hotel aho namansuraga nkaririmba indirimbo z’abandi bahanzi abantu bakaryoherwa”.

Yongeraho ati “Icyo gihe indirimbo za Uganda zarakundwaga cyane kandi kuko navugaga neza ikigande naririmbye indirimbo ya Jamal yitwa Oba Wuwo kuva ubwo batangira kuyinyitirira.”

Mbere yo kuba MC by'umwuga, Tino yabanje kuba umumansuzi
Mbere yo kuba MC by'umwuga, Tino yabanje kuba umumansuzi

Yayikamyemo amafaranga atabarika

Kuko aribwo yarimo asoza amashuri ye yisumbuye, Mc Tino nawe yaryohewe no gukomeza kwitwa Jamal ndetse arinda atangira Kaminuza benshi baziko ari we Jamal.

Akirangiza amashuri yisumbuye, MC Tino yakajije umurego mu byo yakoraga haba mu kumansura no gushakisha ibitaramo yaririmbamo ‘Oba wuwo nka Jamal’.

Hari ibitaramo bitabarika byabereye i Kigali mu mwaka wa 2008 MC Tino yatumiwemo nk’umuhanzi waririmbye ‘Oba wuwo’ ndetse akabihemberwa.

Kitoko wari ukunzwe mu ndirimbo ‘Ikiragi’ yigeze gukorera igitaramo i Remera atumira MC Tino nk’umuhanzi ukunzwe wagombaga kumufasha. Icyo gihe na Kitoko yari azi ko Tino ari we nyir’indirimbo ‘Oba wuwo’ ndetse ari mu bashakiraga uyu musore ibiraka.

Umwe mu bateguye igitaramo bagatumira Tino nk’umuhanzi waririmbye ‘Oba wuwo’ nyamara ari akazungu yabakinnye yagize ati “Icyo gihe buri wese i Kigali yari azi ko Tino ari we wayiririmbye. Mutumira nanjye naramuhembye, mbimenye ejobundi ko yiganaga Jamal.”

MC Tino yemereye IGIHE ko kwiyita Jamal byamuzaniye inyungu mu buryo bufatika ndetse hari n’ibitaramo byinshi yagiye yitabira agakuramo agatubutse kubera izina yagenderagaho.

Iyi ndirimbo ya Jamal, MC Tino yayivanyemo amafaranga menshi
Iyi ndirimbo ya Jamal, MC Tino yayivanyemo amafaranga menshi

Ati “Abantu bakomeje kunyita Jamal nanjye ndyumaho,ntangira gukorera amafaranga mbifashishijwemo n’iryo zina n’indirimbo imwe rukumbi niyo yari ikunzwe muri icyo gihe.”

Yisobanuye kuri Jamal afite ikimwaro

Mu 2009 Jamal wo muri Uganda yaje mu Rwanda yakirizwa inkuru ko hari umuhanzi wamwiyitiriye akanabibyaza amafaranga.

Jamal yarababaye cyane ashakisha MC Tino hasi kubura hejuru kugira ngo atange ibisobanuro bw’ukuntu yiyitirira umutungo utari uwe.

Kera kabaye, aba bagabo baje guhura basasa inzobe ikibazo bagikemura bucece MC Tino ntiyongera

Mu bisobanuro MC Tino yahaye Jamal harimo kuba yarashakaga ko indirimbo ye ikundwa ikarushaho ndetse ikanaruhaho kumenyekana

Tino ati “Namubwiye ibyo nakoze bwari uburyo bwo kumufasha kugira ngo Abanyarwanda bakomeze bamwiyumvemo ndetse bakunde n’ibihangano.”

MC Tino mu muziki nk’umuhanzi…

Amaze gutanga ibisobanuro kwa Jamal, Tino yahise yiyemeza kwinjira mu muziki kugira ngo yerekane ko ashoboye ndetse anahinyuze abahoraga bamubwira ko nta kindi yashobora uretse kwiyitirira indirimbo z’abandi.

Ati “Byarambabazaga cyane kumva abantu bavuga ngo ntacyo nshoboye uretse gusubiramo iby’abandi byatumye mfata icyemezo cyo kwinjira mu muziki kugira ngo mbereke ko byose bishoboka.”

Yungamo ati “Indirimbo ya mbere nakoze sinyibuka neza ariko narindi kumwe na Davy Ranks yakozwe na Producer Moses.”

Iyi ndirimbo ‘Oba wuwo’ ya Jamal yakorewe mu Rwanda muri 2006. Yakozwe na Producer witwa Moses muri One Way Production. Icyo gihe, yari umwe mu bahanga mu gutunganya muzika, yazaga gukorera i Kigali avuye i Kampala.

MC Tino yatangiye aka kazi kera....
MC Tino yatangiye aka kazi kera….