Theilvig yabaye umunya-Denmark wa mbere wegukanye iryo kamba, mu gihe igisonga cya mbere yabaye Chidimma Adetshina wo muri Nigeria, umaze igihe acunaguzwa ashinjwa kwigira Umunyafurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Chidimma Adetshina yabanje kwiyamamaza ashaka kwambikwa ikamba rya Miss South Africa, aza kuvamo nyuma y’amajwi menshi yavugaga ko ari umunya-Nigeria kuko ababyeyi be binjiye muri Afurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yaje guhamarwa mu irushanwa ry’ubwiza muri Nigeria ari naho yaboneye itike imugeza muri Miss Universe.
Theilvig wambitswe ikamba afite imyaka 21, akaba asanzwe ari umubyinnyi, rwiyemezamirimo n’umunyamategeko. Yari ahanganye na bagenzi be 126.
Ikamba rya Miss Universe, Theilvig yaryambitswe na Sheynnis Palacios wo muri Nicaragua wari urisanganywe.
Mu iri rushanwa ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, abakobwa bagiye bahatana mu byiciro aho habanje gutoranywamo 30 bakomeza, bigera kuri 12 ndetse na batanu ba mbere aribo bavuyemo Miss Universe 2024.
Batanu ba mbere babajijwe ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’imiyoborere n’ibindi.
Uretse Chidimma wabaye igisonga cya mbere, Maria Fernanda Beltran wo muri Mexique yabaye igisonga cya kabiri, akurikirwa na Suchata Chuangsri wo muri Thailand na Ileana Marquez Pedroza wa Venezuela.
Uyu Pedroza w’imyaka 28 ni umugore ufite abana, ari nabwo bwa mbere abarengeje imyaka 28 bari bemerewe guhatana muri iri rushanwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!