Ibirori byatangiye neza ahagana saa moya z’ijoro, hari ishyaka rikomeye mu bafana buri wese agaragaza ko uwo ashyigikiye agomba gutahana ikamba. Ibirori bigeze hagati, umuziki watangiye kugabanywa ngo ‘ku bw’uko urusaku rwarengaga inyubako ya Expo Ground’ rukabuza amahwemo abaturiye aha hantu.

Ubwo umuhanzi Jaguar yari agiye kuririmba indirimbo yeyise ‘Kigeugeu’ ari nayo yagombaga gusorezaho, abashinzwe umutekano bazingishije DJ ibyuma ndetse banahita basaba abateguye iki gikorwa kutongera gucuranga icyitwa umuziki. Kuva ku isaha ya saa tatu n’iminota 50 kugeza saa sita n’iminota 10 z’ijoro, ibyari ibirori byahinduye isura kuko nta muziki na muke wacurangwaga.

Nubwo bamwe mu bahatanaga byabatonze ndetse bikabagora mu buryo bukomeye ku bwo kwiyereka nta muziki na muke bacurangirwa. Mu gihe cyo kwerekana impano zabo haba mu kuririmba, kubyina, gucuranga,…byari ingorabahizi cyane.

Ku isaha ya saa tanu n’iminota 53 nibwo abagize akanama nkemurampaka bemeje ko Agasaro Farid Nadia abaye Nyampinga naho Nsengiyumva Ismail aba Rudasumbwa.

Ibihembo nyamukuru Nyampinga na Rudasumbwa batsindiye ni amadolari 1000 aherekejwe na iPod ndetse n’imodoka izajya ibatwara ahantu hatandukanye muri gahunda z’inshingano nshya babonye muri Kaminuza.

Agasaro Farid Nadia yegukanye ikamba rya Nyampinga ahigitse abandi bakobwa 11ndetse yegukana n’ikamba rya Miss Popularity.

Nsengiyumva Ismail wari ushyigikiwe cyane, na we yegukanye ikamba rya Mr Popularity ndetse n’ikamba nyamukuru rya Rudasumbwa uhiga abandi muri iyi kaminuza.

Abakobwa batsinze:

Miss Photogenic: Shema Adia
Igisonga cya Kabiri: Dukunde Mouna
Igisonga cya mbere: Malonga Alice
Miss Popularity: Agasaro Farid Nadia
Miss Mount Kenya 2015: Agasaro Farid Nadia

Abahungu batsinze

Mr Talent: Mutabazi Arnold
Mr Photogenic:Gasarasi Jean Paul
Mr Popularity: Nsengiyumva Ismail
Igisonga cya Kabiri: Ntabanganyimana Jeand de Dieu Jay
Igisonga cya Mbere: Mutabazi James
Mr Mount Kenya: Nsengiyumva Ismail

Mani Martin aririmba
Mani Martin aririmba
Jaguar wo muri Kenya
Jaguar wo muri Kenya

Amafoto: Nkinzingabo Jacques