Cyabaye ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2026 mu bikorwa uyu mukobwa arimo byo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘Okay’.
Hari aho yagize ati “Uri mwiza cyane, Zuba turebane iminota icumi byibuza! Kina Music mwarakoze cyane, nta tabi, nta nzoga ndi kumubonamo […] uracyari isugi ndakubwiye. Hari inzoga yitwa Virgin Mojito iba ari imitobe ivanze baha abantu batanywa inzoga nkatwe nawe ni ko umeze, umeze nk’uwo mutobe! Komeza umere gutyo.”
Uko MC Nario yavugaga, Zuba Ray uretse kunyuzamo akamushimira ubona yishwe n’isoni, nta magambo yigeze amusubiza usibye kuvuga ngo “Murakoze”.
Miss Nishimwe Naomie ni umwe mu batanze igitekerezo kuri ayo magambo, aho yagaragaje ko hari imvugo zimwe uyu munyamakuru yakoresheje zitari zikenewe.
Ati “Nkunda ibyo ukora, ariko mvugishije ukuri, numvise amagambo wavuze kuri Zuba Ray atari akenewe na gato. Sinzi niba wari ugamije ko aba urwenya cyangwa se nk’amagambo yo kumushyigikira, ariko mu by’ukuri bimwe mu byo wavuze ntibyari bikenewe.”
Ubu butumwa bwa Miss Nishimwe Naomie bwo gukebura MC Nario bwakurikiwe n’impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaje ko bashyigikiye uyu mugore, mu gihe abandi bo bahagaze ku ruhande rw’uyu munyamakuru.
MC Nario yasubije abamunenze nyuma y’ikiganiro yagiranye na Zuba Ray, agaruka ku ijambo isugi.
Ati “Mu by’ukuri, igihe navugaga ngo ‘uri virgin’ [isugi], ntabwo nashakaga kuvuga ku mubiri we. Ibyo nabivuzeho neza mu kiganiro, nimureba amashusho yose murabisobanukirwa. Nashakaga gusa gushima ubwiza bwe n’uko agaragara.”
Yakomeje avuga ko yabonaga Zuba Ray nk’umukobwa wita ku ruhu rwe, udafite ingeso zirimo kunywa inzoga n’itabi. Yavuze ko ari byo yashakaga kugaragaza igihe yakoreshaga iryo jambo.
MC Nario yasobanuye ko ijambo ‘virgin’ rifite ibisobanuro bitandukanye, bityo ko ridakwiye gufatwa gusa nk’ijambo risobanura ubusugi bw’umuntu. Mu gutanga urugero, yavuze ko hari ibinyobwa bizwi nka ‘virgin cocktails’ biba bitarimo ibisindisha.
Ati “Ijambo ‘virgin’ rifite ibisobanuro byinshi. Ntabwo risobanura gusa ubusugi bw’ibanga ry’umubiri. Natanze urugero rw’ibinyobwa bya ‘virgin cocktails’, biba bitarimo ibisindisha.”
“Zuba Ray ni umukobwa mwiza, nta kibi nabonaga muri we,… wifitiye impano rwose n’ubwiza.”






Ibitekerezo 0