Season ya gatatu izahera neza neza aho iya kabiri yasorejwe, nyuma y’umugambi wa Kimmie na Mallory wasize bamwe mu bakomeye bo mu muryango wa Bellarie bahanganye n’ibibazo bikomeye by’amategeko ndetse bashobora no gufungwa.
Inkuru izibanda cyane kuri Kimmie, wamaze kugera ku rwego rukomeye mu bucuruzi bw’umuryango wa Bellarie, ariko ubu akaba agomba guhangana n’ikibazo cyo kugumana ububasha yagezeho mu gihe abanzi be bakomeje gushaka uko bamwigizayo.
Taylor Polidore Williams ukina nka Kimmie yavuze ko ikibazo gikomeye atari ukubona ububasha, ahubwo ari ukubugumana. Yagaragaje ko Kimmie agomba guhora ari maso kuko kuba yarinjiye mu muryango wa Bellarie bitamuhaye umutekano, ahubwo byatumye arushaho kuba mu kaga.
Kimwe mu bintu bikomeye byitezwe muri season ya gatatu ni ubufatanye bushya hagati ya Kimmie na Mallory.
Crystle Stewart ukina nka Mallory yavuze ko umuryango wa Bellarie umaze igihe wubakiye ku macakubiri, amabanga no guhangana hagati y’abawugize, ariko ko igihe Kimmie na Mallory babonye aho bahurira, bishobora guhindura byinshi mu rugamba rw’ububasha.
Ubu bufatanye bushobora gutuma abandi bo muri uyu muryango bahindura uburyo bari basanzwe bakoresha mu kurwanira ubuyobozi n’inyungu zabo.
Hari ibibazo byinshi byasizwe na season ya kabiri
Season ya kabiri yasize ibibazo byinshi bitarabonerwa ibisubizo, cyane cyane nyuma y’igikorwa cya FBI.
Mu byitezwe gusobanuka harimo kumenya abazaguma muri gereza, uzayobora Delinda’s Dolls and Dudes, ndetse n’ingaruka ubufatanye bwa Kimmie na Mallory buzagira ku rugamba rwo kugenzura ubucuruzi bw’umuryango wa Bellarie.
Muri season nshya, bamwe mu bagize umuryango wa Bellarie bazatangira gushinjanya no guhindukirana mu gihe iperereza rikomeje, Olivia na we akagaragaza ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo yirwaneho.
Mu bakinnyi bazagaruka harimo Taylor Polidore Williams nka Kimmie, Crystle Stewart nka Mallory, Amber Reign Smith nka Rain, Xavier Smalls nka Angel, Ricco Ross nka Horace, Julian Horton nka Roy na Steven G. Norfleet nka Charles.
Hari kandi Richard Lawson nka Norman, Terrell Carter nka Varney, Bryan Tanaka nka Alex, Charles Malik Whitfield nka Jules na Debbi Morgan nka Olivia.
Season ya gatatu izaba igizwe na episodes umunani, zose zizashyirwa kuri Netflix ku wa 27 Kanama 2026.
Nubwo hari harabanje gutangazwa ko season ya gatatu ishobora kuba ari yo ya nyuma, Netflix yamaze kwemeza ko Beauty in Black izagira na season ya kane.
TVLine ivuga ko mu Ukuboza 2025 Netflix yari yatangaje ko season ya gatatu ari yo yari gusoza iyi filime, ariko muri Nyakanga 2026 iki cyemezo kirahinduka, hemezwa ko izakomeza no muri season ya kane.
Beauty in Black yatangiye kwerekanwa mu 2024. Inkuru yayo ikurikira ubuzima bw’umubyinnyi uhura n’umuryango ukize uri inyuma y’ubucuruzi bukomeye, ariko akaza gusanga uwo muryango waribitsemo amabanga menshi n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Season ya gatatu itegerejweho gukomeza kugaragaza urugamba rwa Kimmie rwo kugumana ububasha, amabanga agenda ajya ahabona ndetse n’ubufatanye bushya bushobora guhindura uko umuryango wa Bellarie wari usanzwe uteye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!