Indirimbo ya mbere uyu muhanzi yasohoye yayise “Gas Pedal”.
Ice Cold wavukiye akanakurira mu karere ka Musanze, yabwiye IGIHE ko yatangiye kuririmba akiri muto ariko atari yakabonye ubushobozi bwo kujya muri studio.
Ageze mu mashuri yisumbuye nibwo nibwo yatangiye kujya akora Free style, kugeza ubwo uyu mwaka asohoye indirimbo ye ya mbere.
Avuga impamvu yahisemo gukora injyana ya Hip Hop, Ice Cold yagize ati” Hip Hop nayihisemo kuko aribwo buryo nasanze nasangizamo abantu ibitekerezo byanjye. Nkabaha ubutumwa bw’ibyo mbona umunsi ku wundi.”
Avuga ko yasohoye indirimbo ya mbere ngo arebe uko abantu bayakira, bibe byamutera imbaraga zo gukomereza aho kuko gukora umuziki zari inzozi ze zo kuva mu bwana.
Uyu musore utararangiza amashuri yisumbuye, ari kwiga mu wa gatandatu “Literature Economy and Geography” muri Sunrise High School.
Usiye kuba yiga mu ntara y’Amajyarugu, niho yavukiye ndetse yanakuriye ubuzima bwe bwose cyane ko n’andi mashuri yose ariho yayize.
Ice Cold yavukiye mu Karere ka Musanze, yiga amashuri abanza ahitwa Regina Pacis, Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yacyize muri Wisdom High School naryo ryo muri aka karere.
Ni umusore uhamya ko afite indoto zo kuba umuraperi w’icyitegererezo muri iyi njyana nawe agashyira itafari rye mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Yemeza ko mu gihe yaba agaragarijwe gushyigikirwa n’abakunzi b’umuziki, nta kabuza nawe yahita akomerezaho. Yijeje abakunzi b’umuziki nyarwanda kutazabatenguha igihe bazaba bamuhaye icyizere cyabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!