00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyatangiye ari ukwimara irungu byahindutse akazi: Ubuhamya bwa Kimenyi ukunzwe kuri TikTok (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 April 2024 saa 01:48
Yasuwe :

Mu 2020 ubwo Covid-19 yateraga ku Isi, abantu bahejejwe mu nzu zabo batemerewe kugira aho bajya kugira ngo iki cyorezo kidakwirakwira. Benshi batangiye gushakisha ibyo bakora kugira ngo batsinde irungu.

Nibwo urubuga rwa TikTok rwahise rumenyekana kuko abantu benshi bashyiragaho amashusho yiganjemo ayo gusetsa, benshi batangira kubona ikizajya kibatwara umwanya ariko kinabaha ibyishimo mu gihe icyorezo cyari kirimbanyije.

Mu bagiye kuri uru rubuga icyo gihe harimo na Kimenyi Tito, wagiyeho ashaka uburyo bwo kwimara irungu no gusetsa abantu nta kindi agamije.

Abakurikiye uru rubuga mu 2021 bagiye babona amashusho ya Kimenyi Tito, akina yigana ibintu abarimu bakora ariko mu buryo bwo gusetsa abamukurikira ndetse n’ibindi byinshi.

Reba iyi video umenye ubuhamya bwa Kimenyi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .