{Umuhanzi Tiken Jah Fakoly wo muri Cote d’Ivoire na Habib Koité wo muri Mali bazitabira iserukiramuco ryitwa Isaano rizabera i Kigali ku itariki ya 15 na 17 Gashyantare 2015.}
Ubuyobozi bwa Insitut Français ari nayo yateguye ibi bitaramo bikomeye butangaza ko Umunyamali Habib Koité ari we uzaririmba mbere mu gitaramo kizaba ku itariki 15 Gashyantare naho mugenzi we Tiken Jah Fakoly icyamamare muri Reggae muri Afurika akazaririmba ku itariki ya 17 Gashyantare 2015.
Ibi bitaramo byombi bizajya bibera kuri Petit Stade i Remera guhera saa moya z’ijoro. Kwinjira bizaba ari amafaranga 1000 mu myanya isanzwe na 5000 mu myanya y’icyubahiro.
Tiken Jah Fakoly na Habib bazataramira i Kigali nyuma y’ibindi bitaramo bazakorera i Goma mu iserukiramuco rya Amani rizaba ku itariki ya 12 na 15Gashyantare 2015, aho bazahurira n’abandi bahanzi batandukanye harimo na Mani Martin uzaba uhagarariye u Rwanda.

Tiken Jah Fakoly w’imyaka 47 yabaye kenshi mu buhungiro kubera ko yagiye aririmba kenshi ku bibazo yabonaga muri politiki y’igihugu cye cya Cote d’Ivoire. Yakoze indirimbo nka Africa Revolution, Je dis no!, Derniere appel,Le pays va mal,n’izindi nyinshi.
Habib Koité we ni Umunyamali wavukiye muri Senegal, yavutse ku babyeyi b’abanyamuziki ndetse na we yisangana iyo mpano aho yaje gushinga itsinda rye rya Bamada bakorana bya hafi muri muzika kugeza ubu.

Habib Koité w’imyaka 57 ni umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi ndetse afite n’impamyabumenyi mu bijyanye na muzika. Yamenyekanye mu ndirimbo Cigarette Abana, Nanale, n’izindi nyinshi.





Ibitekerezo 0