Aya masezerano yatangajwe ku wa 12 Ugushyingo 2026, asobanuye indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’uyu Munyarwandakazi umaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga rwa sinema.

CAA, mu magambo arambuye yitwa Creative Artists Agency, ni ikigo cyo muri Amerika gihagararira abahanzi, abakinnyi ba filime, abanditsi, abayobozi ba filime n’abandi bafite impano mu nzego zitandukanye z’imyidagaduro na siporo.

Iki kigo gikora nk’umuhuza hagati y’abahanzi n’ibigo bikomeye bitunganya filime, televiziyo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro. Kibafasha gushaka imishinga mishya, kugirana amasezerano n’abafatanyabikorwa no kwagura ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga.

Kuba Dusabejambo yasinye na CAA bishobora kumufungurira amarembo yo gukorana n’ibigo bikomeye bitunganya filime muri Hollywood no ku yandi masoko mpuzamahanga.

Uyu Munyarwandakazi agiye gukorana na CAA nyuma y’umwaka w’ibikorwa bikomeye muri sinema, by’umwihariko binyuze muri filime ye ndende ya mbere yayoboye, ‘Ben’imana’.

Iyi filime yegukanye Caméra d’Or, igihembo gihabwa filime ya mbere nziza mu Iserukiramuco rya Cannes, mu 2026.

Yanegukanye igihembo cya FIPRESCI mu cyiciro cya Un Certain Regard.

Nyuma y’iyo ntsinzi, u Rwanda rwayitoranyije ngo iruhagararire bwa mbere mu guhatanira igihembo cya Filime Mpuzamahanga Nziza mu bihembo bya Oscars ku nshuro ya 99.

Iyi filime yanabonye kandidatire mu cyiciro cya Filime Mpuzamahanga Nziza mu bihembo bya Gotham Film Awards.

Yerekanwe kandi mu maserukiramuco akomeye arimo irya Toronto, BFI London Film Festival na AFI Fest.

Kumenyekana kwa ‘Ben’imana’ ku rwego mpuzamahanga byahaye Dusabejambo amahirwe yo kumenyekanisha sinema nyarwanda no kugaragaza ubushobozi bw’abahanga bo mu Rwanda mu gutunganya filime.

Filime yatwaye imyaka 10 itunganywa

‘Ben’imana’ yatwaye imyaka 10 itunganywa, ikaba yarakozwe ku bufatanye bw’u Rwanda na Gabon, ndetse hazamo uruhare rw’u Bufaransa na Norvège.

Mu bayikoze, 90% bari abakozi bo mu ruganda rwa sinema mu Rwanda, ibintu byagaragaje uruhare rukomeye rw’abahanga b’Abanyarwanda mu itunganywa ryayo.

Ikigo MK2 ni cyo gishinzwe kuyicuruza ku masoko mpuzamahanga, mu gihe Alexander ifite uburenganzira bwo kuyikwirakwiza mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ni na yo filime ya mbere ikigo Alexander cyinjiye mu bikorwa byo gukwirakwiza binyuze mu ishami ryacyo rishya rya sinema.

Marie-Clémentine Dusabejambo yavukiye i Kigali, ari na ho yakuriye, atangira kwiga ibijyanye no gukora filime mu buryo bwo kwiyigisha.

Mu 2008, yinjiye mu itsinda ry’urubyiruko rwakoraga filime mu gace yari atuyemo, ari na ho yatangiriye urugendo rwe rwo kwandika no kuyobora filime.

Mu 2010, yatsinze irushanwa ryo kwandika inkuru za filime ryateguwe na Tribeca Film Institute, bituma abona amahirwe yo gukora filime ye ngufi ya mbere yise ‘Lyiza’.

Iyo filime yerekanwe mu Iserukiramuco rya Tribeca mu 2011, iza kwegukana igihembo cya Bronze Tanit mu Iserukiramuco rya Carthage mu 2012.

Nyuma yaho yakoze izindi filime ngufi zirimo ‘A Place for Myself’ na ‘Icyasha’, zerekanwe mu maserukiramuco mpuzamahanga atandukanye ndetse zegukana ibihembo.

Usibye kwandika no kuyobora filime, Dusabejambo yanagize uruhare mu bikorwa byo kubika no gutunganya inyandiko n’amashusho byifashishijwe muri filime mbarankuru ‘Why We Hate’, yakozwe na Steven Spielberg na Alex Gibney.

Yanabaye umuyobozi wungirije mu itunganywa rya filime ‘Faces We Lost’.

Nubwo yamaze gusinyana amasezerano na CAA, Dusabejambo azakomeza guhagararirwa mu bijyanye n’amategeko n’umunyamategeko Béatrice Roig, ukorera mu biro bya Cabinet Béatrice Roig bifite icyicaro i Paris mu Bufaransa.

Ikigo CAA cyashinzwe mu 1975, kikagira icyicaro gikuru i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gifite imikoranire n’abahanga mu myidagaduro, siporo n’ibindi bikorwa byo guhanga ku migabane itandukanye y’Isi.

Mu rwego rwa sinema, CAA ifasha abo ihagarariye kubona amahirwe yo gukora filime, gushaka abaterankunga no kugirana amasezerano n’ibigo bizikwirakwiza.